Nyamasheke: Imbwa z’inyagasozi zariye ihene 2 z’umuturage

Imbwa z’inyagasozi zirakekwaho kurya ihene ebyiri za Urayeneza Jean w’imyaka 53 wo mu Mudugudu wa Mutiti, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, ubwo yari yaziritse ihene mu gihuru.
Bivugwa ko izo mbwa zigabije ayo matungo magufi ubwo imvura nyinshi yagwaga, Urayeneza yajya kuzireba imvura ihise agasanga imbwa z’inyagasozi zimaze kuzica zizikuyemo zimwe mu nyama zo mu nda.
Bivugwa kandi ko ishyamba yari yaziziritsemo riri munsi y’urugo rw’iwe, akaba yari yugamye mu gihe zo zari zikiri mu gasozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul, yabwiye Imvaho Nshya ko izi mbwa atari ubwa mbere zirya amatungo y’abaturage muri uyu murenge.
Bikekwa ko izo mbwa zituruka muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kuko iyo abaturage bazibonye bakazirukankana ari ho zigana zikihishayo, imvura yagwa zikagaruka mu baturage zikabarira amatungo.
Hari n’ubwoba ko n’abana bato baba bava cyangwa bajya ku ishuri zabarya.
Yagize ati: “Ubundi ntibyemewe kuragira cyangwa kuzirika amatungo ku gasozi. Ariko nk’izo hene niba binakozwe nyira zo abe aziri iruhande cyangwa azicungire hafi, nabona imvura ikubye azicyure kuko nubwo zitanaribwa n’izo mbwa zanibwa n’abajura cyangwa ibindi bikoko bikazirya.”
Yavuze ko bari gukora ubuvugizi ku Karere ngo izo mbwa zizengereje abaturage zicwe.
Yasabye abaturage gutabara mugenzi wabo wahuye n’izo ngorane, ndetse aboroye bakaba banamushumbusha.
Abaturanyi ba Urayeneza bababajwe n’ingorane umuturanyi wabo yahuye na zo biyemeza kumuba hafi ariko banasaba ko bakizwa izo mbwa zitaratangira kwadukira n’abantu.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwategetse ko ihene zishwe n’imbwa zihita zihambwa mu rwego rwo kwirinda ko hagira urya inyama zazo akaba yahakura indwara ishobora guturuka kuri izo mbwa.