Nyamasheke: Ibiro by’Akagari bimaze imyaka 5 bikorera mu nyubako ya koperative

Abaturage b’Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke baravuga ko bababazwa no kuba Ibiro by’Akagari kabo bimaze imyaka 5 yose bikorera mu nyubako nto, ya koperativa y’abahinzi ba kawa ikodeshwa nyuma y’aho bisamburiwe n’umuyaga mu 2020 bagahabwa serivisi itanoze.
Ibyo biro by’Akagari byubatse mu Mudugudu wa Rwamiko, abaturage bavuga ko mu 2020 byasambuwe n’umuyaga, amabati yose araguruka, n’igikanka amatafari amwe avaho, ubuyobozi bubonye abaturage batari bubone aho bahererwa serivisi, bukodesha inzu y’ibyumba 2 ya koperative y’abahinzi ba kawa n’ibihingwa ngandurarugo aba ari yo bakoreramo.
Musabyimana Gaspard, umunyamuryango w’iyo koperative, avuga ko Akarere kababwiye ko kabakodeshereza iyo nzu ngo Akagari kabe kayikoreramo bumvaga bitazatinda kuko na bo bari bayikeneye cyane, bimukira mu kazu gato k’umuturage katajyanye n’ibikorwa k’ibyumba 2 gusa, ndetse n’abanyamuryango ba koperative bakaba bayikeneye ngo bayikoreremo.
Ati: “Mu by’ukuri inzu y’ibyumba 2 ntibereye gutangirwamo serivisi z’Ibiro by’Akagari. Twabahaye iyi nzu yacu nka koperative twibwira ko nta mwaka bazayimaramo, ko ari ukwifashisha ngo basane Akagari. Iyo imvura iguye tuje gusaba serivisi idushiriraho kuko tutabona aho tuyugama, nta bwisanzure buhari, tugasaba ubuyobozi bw’Akarere kwihutira gukemura iki kibazo.’’
Mukamurenzi Christine, umuturage wo muri ako Kagari avuga ko kakimara gusambuka, umwaka wakurikiyeho babonye haza rwiyemezamirimo ngo aje kugasana bibwira ko bigiye gutungana, hashize igihe gito babona ntagarutse hari n’abo yagiye yambuye,ubuyobozi bw’umurenge buza kubabwira ko yagataye.
Ati: “Rwose iyi nzu ni iy’ubucuruzi si iya serivisi z’Akagari. Irimo utwumba tubiri gusa, nk’umugore n’umugabo bafitanye ibibazo bashaka ko ubuyobozi bubunga nta hantu h’ibanga bashobora kuganirira n’umuyobozi, ikibazo cyose kije aha, ni nko kuvugira ku karubanda kuko ntaho bakwihigika hahari.’’
Akomeza avuga ko iyo imvura iguye abaturage baje kwaka serivisi ku Kagari banyagirwa kuko ntaho kugama hahari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent, avuga ko ibyo abaturage bavuga ari byo, aho Ibiro by’ako Kagari bikorera.
Ati: “Ni byo, Ibiro by’Akagari ka Nyarusange bikorera mu nyubako ya koperative ikodeshwa na Leta kuko habayeho ibiza igisenge cyabyo kikaguruka mu 2020. Ku ya mbere Mata, 2021 rwiyemezamirimo wari wagiranye amasezerano n’Akarere yatangiye kubyubaka, abita bitarangiye n’ubu twaramubuze, nimero ya telefoni yari yashyize ku masezerano turazihamagara ntizicemo.’’
Yunzemo ati’: “Natwe turabibonamo ikibazo nk’uko byagiye bigaragara mu nama nyinshi twakoranye n’abaturage, bagaragaza ko batishimiye guherwa serivisi mu mfunganwa, bifuza ko kakubakwa.’’
Yijeje abaturage ko bitarenze ku wa 1 Mata kazaba katangiye kubakwa, cyane cyane ko Akarere kamaze kubaha arenga 6.000.000 azifashishwa, ibindi bikazaba umuganda w’abaturage n’umusanzu w’abafatanyabikorwa b’Umurenge.
Ati: “Nta kabuza ku ya 1 Mata uyu mwaka imirimo izaba yatangiye ikazarangira bitarenga ku wa 15 Gicurasi, kakazatahwa hakongera gutangirwamo serivisi zihagenewe, kuko imyaka 5 yose abaturage badaherwa serivisi aho bishimiye ni myinshi cyane.’’
Avuga ko bigiye kwihutirwa agasaba abaturage kuzatanga umuganda basabwa bikihutishwa ku buryo iriya tariki ya 15 Gicurasi kazaba kuzuye, cyane cyane ko imirimo izahakorerwa kubakwa idahambaye cyane.

