Nyamasheke: Gaze yaturikanye abanyeshuri bane ba Kibogora Polytechnic barakomereka

Nyamasheke: Gaze yaturikanye abanyeshuri bane ba Kibogora Polytechnic barakomereka

Gaze yarurikiye mu nyubako abahungu ba Kaminuza ya Kibogora Polytchnic bararamo, bane barakomereka ahagana saa mbiri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare. 

Amakuru agera ku Imvaho Nshya ni uko abo banyeshuri uko ari bane bahiye amaguru n’amaboko, ubu barwariye mu Bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibogora Dr. Mukamusoni Mahuku Dariya, yavuze ko bikimara kuba bahise batabara umuriro bakawuzimya utaragera mu bindi byumba.

Ati: “Ni abana 4 b’abahungu bari bari mu cyumba bararamo batetse, gaze irabaturikana, bose bashya amaguru n’amaboko ku buryo budakabije.

Abanyeshuri bacu biga ubuforomo bahise babajyana mu bitaro bya Kibogora, tuvuye kubasura bari kwitabwaho n’abaganga uko bishoboka kose.”

Yakomeje ati: “Bikiba twahise dutabara, kuko dufite abashinzwe umutekano bacu bahuguriwe kuzimya inkongi z’imiriro, tukanagira za kizimyamoto nyinshi, bahise bihutira kuzimya ngo umuriro udakwira mu nyubako zose. Mu minota 30 byari birangiye.”

Yavuze ko ibikoresho by’abo banyeshuri byari muri icyo cyumba byahiye, ariko ku bw’amahirwe nta kindi cyumba umuriro wagezemo.

Yahumurije abiga muri iri shuri, anavuga ko kuba gaze abo bana batekeshaga yaturitse igatwika icyo cyumba bitavuze ko bagiye guhagarika imikoreshereze ya gaze mu kigo, ahubwo hagiye kubaho ubukangurambaga abahiga bose bakigishwa imikoreshereze yayo.

Ati: “Muri Politiki ya Leta harimo gushishikariza abaturage kugabanya ibicanwa by’inkwi n’amakara bagakoresha gaze. Si twe rero twayica ahubwo tugiye gukora ubukangurambaga bwo kwigisha abanyeshuri kuyikoresha neza kuko dutekereza ko guturika byatewe n’ubumenyi buke mu mikoreshereze yayo.

Dr. Mukamusoni yashimiye Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zabatabaye, avuga ko abanyeshuri bahuye n’ibi byago bari bwitabwaho, harebwe n’uburyo bashumbushwa ku byo bahatakarije. 

Yashimangiye kandi ko banihutira gusana icyo cyumba mu bihe bya vuba kigira ngo kizongere gikoreshwe, anizeza ko abagize impanuka bashobora gusubira mu masomo vuba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14