Nyamasheke:  Gare itagira ubwiherero yugarijwe n’umwanda w’abayitumamo nijoro

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 29, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Gare ya Nyamasheke iherereye muri Santeri y’Ubucuruzi ya Tyazo mu Karere ka Nyamasheke, yibasiwe n’umwanda w’abayikwizamo amazirantoki mu masaha y’ijoro, bigakekwa ko biterwa n’uko nta bwiherero igira bwafasha abahagenda kwikiranurira n’umubiri.

Abakorera muri iyi gare bakomeje gutabaza ubuyobozi bw’Akarere n’inzego zose zirebwa n’isuku, ngo zibafashe babone ubwiherero mu maguro mashya hataravuka ibyorezo bishingiye ku mwanda.

Ni ikibazo bavuga ko kimaze imyaka ibiri iyo gare imaze yubatswe, bakaba bahangayikishijwe n’uko isuku ku bakora muri gare n’abayigendamo itashoboka batarabona ubwiherero.

Irakoze Josué, umwe mu bakarasi bahakorera, ahamya ko  kuyikoramo isuku mugitondo bibagora cyane kubera uwo mwanda uba unyanyagiye ahantu hatandukanye.  

Ati: “Muri iyi gare hari ikibazo gikomeye cy’isuku nke iterwa n’uko muri santere y’ubucuruzi yose nta bwiherero rusange buhari. Ku manywa nkatwe dukoramo ushatse kwiherera atega moto akajya iwabo, akiherera akagaruka.

Nijoro bamwe bayihereramo kuko gutaha ngo bagaruke biba bitagishobotse, no kugira ahandi bajya bidashoboka. Nubwo ibyo atari byo ariko biterwa no kutagira ayandi mahitamo.”

Ku rundi ruhande, abacuruzi bo mu isanteri gare iherereyemo bafunga ubwiherero bwabo ku buryo byagora umuntu utari umukiriya wabo kubona uburenganzira bwo kwiherera.

Rekeraho Eric ati: “Nirirwa hano umunsi wose ngataha nijoro, ariko ubwiherero ni ikibazo gikomeye cyane. Buri munsi ntanga amafaranga 2000 yo kugenda no kugaruka njya kwiherera iwacu kuko ntaho nakwerekera hano. Hari ubwiherero rusange umuntu yajya yishyura igiceri cy’amafaranga 100 sinatanga ayo 2000 ya buri munsi nsubira mu rugo kwiherera.”

Mahoro Bernard na we w’umukarasi muri gare, avuga ko kuba ubuyobozi bwarahaye abaturage yari ikwiye kugira ubwiherero.

Ati: “Iyo umugenzi aje aturutse kure cyangwa ari umunyamahanga, akabaza ubwiherero buri wese aramuhunga akigendera ukabona ko ari ikibazo. Hari agaciro bidutesha nk’abari muri santere y’ubucuruzi itera imbere kuko hano urebye abahirirwa, ukabona nta bwiherero rusange buhaba, abamotari baba bahuzuye natwe twese, wibaza nyine aho bherera bikakuyobera.”

Umugenzi witwa Mukamana Laurence w’imyaka 72, yabwiye Imvaho Nshya ko yabuze uko yifata kubera kutabona  aho yiherera kandi agira uburwayi bumusaba kwiherera buri kanya.

AHari iyi gare harategurirwa kubakwa igezweho

Ati: “Ndwara Diyabete. Nari nihanganye inzira yose kuva i Rusizi kugera hano, nzi ko mpabona ubwiherero kandi ubusanzwe sinjya mara isaha yose ntariherera. Uwo mbajije wese hano ubwiherero rusange arampunga. Hari umusore unyongoreye ko ntabwo. Nk’umukecuru ungana gutya ndabigira nte?”

Umuyobozi wungirije wa Sanatere y’ubucuruzi ya Tyazo Ntanturo Nicodeme, avuga ko biteye isoni no kubivuga, kuba ahari gare hakaba n’isoko riremwa n’abasaga 700 nta bwiherero rusange buhari.

Ati: “Si gare gusa. Ni ikibazo twasakuje ngo Akarere gashake ubutaka nibura abikorera bikusanye bashake ubwiherero rusange ariko uko ubuyobozi busimburana cyarananiranye rwose… Ni ikibazo cyihutirwa, nta n’ikindi cyagombye gukorwa hano ubwo bwiherero rusange butaraboneka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yemera ko icyo ari ikibazo kibangamiye imibereho myiza y’abaturage ariko kitatuma bateza umwanda muri gare.

Ati: “Ubwayo si gare, ni aho kwifashisha igihe dutekereza kubaka gare isobanutse. Koko nta bwiherero igira ni byo; ariko se byaba impamvu yo kuhangiza bahiherera? Ntekereza ko uwabikora yaba afite ikibazo cyo mu mutwe kuruta icy’ubwiherero, anafashwe rwose yabihanirwa.”

Yizeza ko bari gushaka uburyo ubwo bwiherero bwaboneka, kimwe n’ibindi bikenewe muri iyi satere y’ubucuruzi  kuko ari wo Mujyi w’aka Karere.

Asaba abacuruzi kujya borohera ababasaba ubwiherero bakabubaha, anihanangiriza abateza umwanda ko uzafatwa azahanwa by’intangarugero.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 29, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Mugarura says:
Nzeri 29, 2024 at 10:27 pm

Abafunze insengero se kuki badafunga gare ya Myamasheke mbere y’uko iteza abantu indwara.

Francois says:
Nzeri 30, 2024 at 9:50 am

Ubwiherero burakenewe

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE