Nyamasheke: Bamwe mu bagore bahohoterwa ntibemera ko abagabo babo babiryozwa

Ndayisenga Elie w’imyaka 34 ubwo yatahaga atera amahane mu rugo abwira umugore we Maniriho Jacqueline w’imyaka 27 ko amwica byanze bikunze, abaturage bahuruye bagahamagara ubuyobozi ngo bubafashe uwo mugabo ashyikirizwe RIB, umugore we yaratakambye amusabira imbabazi ngo nagaruke biyunge, ntibamufunge.
Uwo mugabo n’umugore we batuye mu Mudugudu wa Buvungira, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, ngo amakimbirane yabo yatangiye bakibana, bakaba bamaranye umwaka n’igice bashyingiranywe byemewe n’amategeko, nk’uko umwe mu baturanyi bawo yabitangarije Imvaho Nshya.
Yagize ati: “Imibanire yabo iduteye impungenge kuko mu rugo rwabo hahora amakimbirane adashira, umugore ashinja umugabo kwaya umutungo w’urugo awumarira mu nshoreke, kuva bashyingirwa umwaka n’igice ushize umugore nta mahoro afite mu rugo.
Umudugudu warabunze biranga, Akagari kagerageza inshuro 3 zose biranga, ubwo rero hari hasigaye ah’Umurenge, byakwanga hagafatwa ikindi cyemezo.”
Yakomeje agira ati: “Ubu rero noneho umugabo yari atahanye amakare asakuza avuga ko amwica, tubyumvise, duhitamo gufata umugabo tumujyana ku Murenge, tubwira umugore gutanga ikirego muri RIB, umugabo ariko natwe tukaza kumushyikiriza RIB ikamuganiriza kuko birakabjije.’’
Umugabo bamubajije impamvu avuga ayo magambo yo kwica umugore we, araceceka n’umugore amusabira imbabazi ngo ntajyanwe kuri RIB, bamushyikiriza ubuyobozi bw’Umurenge.
Ati: “Nyuma yo kuganirizwa n’ubuyobozi bw’Umurenge icyakora, umugabo yavuze ko agiye kwisubiraho izo nshoreke akazireka, akajya ataha kare akaganira n’umugore, ibyo kumubwira kumwica, andi magambo y’iyicarubozo n’irindi hohotera amukorera akarireka.
Umugore yatangiye kumusabira imbabazi ngo bamurekurire umugabo ntazongera.
Ati: “Sinshaka ko bamfungira umugabo, ndamubabariye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Nsengiyumva Zablon, yemereye Imvaho Nshya iby’ayo makimbirane, ko na we yatunguwe n’uburyo umugore yahinduye imvugo yumvise ijambo RIB rivuzwe, avuga ariko ko bamwemereye kwisubiraho.
Ati: “Byaba ari ikibazo kuba abantu b’abageni, bataramarana igihe bakomeje ibyo barimo ubu kandi bombi bakuze,umugabo afite imyaka 34, umugore afite 27, baranahisemo gushyingiranwa byemewe n’amategeko babiteguye.’’
Yarakomeje agira ati: “Twabazanye ku Murenge tubagira inama, tubabwira ko nibongera induru hazakurikizwa icyo amategeko ateganya, baremera barataha, nitugira amahirwe bazisubiraho.’’
Uwo muyobozi avuga ko iki kibazo cy’abagore bataka ihohoterwa baba bakorerwa n’abagabo, kandi koko akenshi riba rinagaragara,ari irishingiye ku bushoreke n’ubuharike, ku mutungo, ku businzi bukabije n’irindi.
Ati: “Amakimbirane muri uyu Murenge arahaboneka nk’ahandi hose ariko si byacitse. Gusa ikitugora ni abagore batinya ko abagabo babo babazwa iby’ihohotera baba babakorera, batinya ko ngo bafungwa bagasigara bonyine cyangwa imiryango y’abagabo ikabikoma, nyamara ibyo baba barimo ari byo biba bishobora guteza ibibazo birenzeho.”
Yasabye abagiye kurushinga kujya bakora ibyo babanje gutekerezaho neza, uwarushinze akubahiriza ibyo yiyemeje, bakaganira byananirana bakabimenyesha ubuyobozi bukabagira inama bidategereje ko umwe yica undi, bakirinda amakimbirane kuko iterambere ry’umuryango n’amakimbirane bitajyana.