Nyamasheke: Bafashwe basengera mu rugo bavuga ko ari Imana yabibategetse

Abaturage 18 bavuga ko basengera mu idini ry’Abera bafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Myavu Erasto w’imyaka 75, babajijwe impamvu barenze ku mabwiriza yo gusengera ahatemewe bavuga ko ari Imana yabasabye kujya badengera mu ngo.
Abo baturage uko uko ari 18 na nyiri nzu bafatiwe mu Mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke.
Umuturage wo mu Mudugudu wa Gabiro utuye hafi y’uru rugo bafatiwemo, yabwiye Imvaho Nshya ko abafashwe baturukaga mu Mirenge inyuranye.
Akeka ko hari n’izindi ngo bahuriragamo muri uyu Murenge cyangwa mu yindi ntibamenyekane, cyangwa se aho bateraniye ntibatange amakuu nk’uko byagenze kugira ngo batabwe muri yombi.
Ati: “Bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage bumvaga muri urwo rugo hari urusaku rw’abantu bumvaga basenga kandi bari barabwiwe kujya batanga amakuru y’abo bumvise basengera mu ngo z’abaturage cyangwa ahanti hatari mu nsengero.Inzego z’umutekano n’abayobozi bahageze, babagwa gitumo babata muri yombi.”
Undi muturage ati: “Ni abo mu Mirenge inyuranye kuko harimo 7 bo mu Murenge wacu wa Shangi, 4 ba Ruharambuga, 3 bo mu wa Bushenge na 4 bo mu Murenge wa Giheke Akarere ka Rusizi. Tubona bitari ubwa mbere kuko guhita babonana batyo bidahoraho ntibyari gushoboka, n’iryo dini twasanze tutarizi, ntituzi uko baryinjiyemo ariko nk’ibyo natwe abaturage turabyamagana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi Mukamusabyimana Marie Jeanne, avuga ko bafashwe bakaba barimo kwigishwa, bazagaragaza bumvise ububi bw’ibyo bakora bitemewe bakazarekurwa.
Ati: “Abo bantu koko basanzwe basengera bitemewe mu rugo rw’umuturage, bakavuga ko idini ryabo ari iry’Abera ritazwi, ritanemewe, bavuga ko Imana yababujije gusengera mu nsengero, ngo kereka mu ngo za bagenzi babo.”
Avuga ko benshi muri bo atari ubwa mbere bafashwe kuko bajyaga babafata n’ubundi basengera mu ngo ubuyobozi bwabimenya bukabibabuza, hari hanafashwe igihe cyo kubigisha ko ibyo barimo atari byo, aho kubireka ahubwo bongeramo abandi baba benshi.
Ati: “Bafashwe kuko ibyo bakoraga bitemewe ,kuko kugira Bibiliya n’ibitabo by’indirimbo mu ntoki bitavuze ko aho mwabihuriza hose ngo mugasenga biba byemewe. Ahemewe ni mu nsengero, kiliziya cyangwa imisigiti na bwo bifunguye kuko tutiyibagije ko hari n’insengero zifunze.”
Yashimangiye ko hari amabwiriza asobanutse basobanurira abaturage ku birebana no gusengera ahantu hadashyira ubuzima bw’abasenga mu kaga.
Yemeza ko nk’ubuyobozi bafite inshingano zo kuzamura imyumvire y’abaturage, babereka umurongo ngenderwaho w’Igihugu ku bijyanye no gusenga.
Yasabye abaturage kwirinda ababashuka kuko amatsinda nk’aya atangizwa n’abantu bafite inyungu zabo bwite ubundi bagakururiramo abandi bakoresha muri za nyungu zabo.
Schadrack says:
Werurwe 26, 2025 at 2:57 pmMYAVU WIWACU DISIII PELE, NDAKWIBUKA KUMASHINI YAWE YA NYONGANYONGA UTWOGOSHA.