Nyamasheke: Amavomo y’i Nyabitekeri amaze imyaka 4 yarakamye, baratabaza

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke, baratabaza kubera kubura amazi meza banywa, bakavuga ko ijerikani y’amazi y’ikiyaga cya Kivu igeze ku mafaranga y’u Rwanda 400.
Bavuga ko uretse amazi y’ikiyaga agura ako kayabo, n’ay’ibinamba ngo abona umugabo agasiba undi bakaba bakeka ko ari na yo ntandaro y’indwara ziruruka ku isuku nke zugarije benshi muri bo.
Bavuga ko Utugari twose uko ari 5 tumaze imyaka irenga ine nta na kamwe gafite amazi meza. Batangiye babona amazi make mu mavomo, ariko bigera aho na yo akama burundu kuko agarukira mu Murenge wa Shangi.
Iryonavuze Innocent utuye mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Mariba, yagize ati: “N’ayo byaje kugera aho arakama dusigara tumerewe nabi cyane, imyaka 4 irashize. Ibigega byatangiye kwangirika, robine zarakamye n’abari bayazanye mu ngo zabo ntiwahasanga n’igitonyanga.”
Rwamucyo Félicien utuye mu Mudugudu wa Cyamuti, Akagari ka Kigabiro, avuga ko ay’ikiyaga na yo abonwa n’abagituriye mu gihe abacyitaruye bavoma amazi y’isoko bita Mubira na yo aba mabi cyane kubera uruganda rw’ikawa ruvugwaho kuyakoresha bakayavoma yanduye.
Ati: “Ku badaturiye ikiyaga cya Kivu, uwagiye kuhavoma aduca amafaranga 400 ku ijerekani, hakaba n’abatanga 200 bitewe n’aho batuye. Byanatumye imirimo y’ubwubatsi bw’inyubako za Leta zimwe ihagarara kuko nta mazi yo kuzubaka yaboneka. Kunywa, kumesa, koga, isuku yo mu ngo byose biba ikibazo gikomeye cyane.”
Bavuga ko ikibazo kitari mu baturage gusa, ahubwo n’ibigo by’amashuri, Ikigo Nderabuzima cya Muyange, ku Murenge no kuri SACCO hose robine zimaze imyaka ine zikakaye.
Dushimimana François, Umucungamutungo wa Koperative Umurenge SACCO ya Nyabitekeri, ati: “Uwaganaga iyi SACCO ashaka amazi meza nta kibazo yagiraga. Ariko ubu robine yarumye nta n’igitonyanga giherukamo.”

Mukabaziga Thérèse utuye mu Kagari ka Muyange akaba n’Umujyanama w’Ubuzima, avuga ko kutagira amazi meza bibateje ikibazo cy’ubuzima gikomeye cyane.
Ati: “Uyu Murenge wibasirwa cyane n’ibibazo by’inzoka zo mu nda n’indwara y’impiswi, hagahora n’impungenge za kolera ishobora kutugeramo umwanya uwo ari wo wose, hakaba n’igwingira ry’abana rigaragara.”
Yasabye ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), kubaha igisubizo kirambye kuri icyo kibazo.
Umuyobozi w’Ishami rya WASAC mu Karere ka Nyamasheke Basemba Jean Bosco, avuga ko iki kibazo kizwi kandi hakomeje gushakishwa uburyo cyakemuka burundu.
Ati: “Si ikibazo cya nonaha, birazwi n’inzego zose bireba ko Umurenge wa Nyabitekeri ufite ikibazo cy’amazi make. Ikibazo ni isoko ya Gisakura muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ifiite amazi adahagije, umuyoboro wakozwe ukayagarukiriza gusa mu Murenge wa Shangi n’Utugari tw’uwa Nyabitekeri tuwegereye, utwitaruye Shangi ntahagere.”
Yakomeje ahamya ko harimo gukorwa inyigo zigamije gushaka andi masoko yakunganira iva muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, kugira ngo amazi yongererwe ingufu zatuma agera mu Tugari twose tw’uwo Murenge.
Ati: “Ni inyigo zihenze cyane zikenera amafaranga menshi, zitakorwa uwo mwanya ngo zihite zirangira ikibazo gikemuke. Ariko ziba zitekerezwa bihangane kizakemuka. Inyigo nizirangira hazashakwa ingengo y’imari yo guha ingufu uwo muyoboro ikibazo kibe gikemutse burundu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, avuga ko bazi ikibazo gikomeye cyane cy’amazi meza muri Nyabitekeri, ndetse ko bagihaye umwihariko mu igenamigambi ry’Akarere ry’imyaka itanu rigendana na Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka itanu yo kwihutisha iterambere (NST2).
Ati: “Icyo mbwira bariya baturage ni uko ubushake ari uko bose bagerwaho n’amazi meza, ariko kubikorera rimwe hari igihe bidakunda kubera ingengo y’imari.”
Yahamije ko bakomeje kuzirikana abo baturage kandi ko hari intambwe ifatika imaze guterwa mu kugeza amazi meza ku baturage b’Akarere ka Nyamasheke.

ka says:
Mata 1, 2025 at 9:38 amwasac ibyiteho, amazi ni ubuzima. imyaka ine yose? ubwo indwara zabaye uruhuri. wasac, nyamasheke district mushyiremo agatege, mushyiremo ubwihutirwe.murakoze