Nyamasheke: Amatara yo ku muhanda amaze imyaka 15 yarazimye

Abakorera muri Santeri y’ubucuruzi ya Bushenge mu Karere ka Nyamasheke batewe inkeke n’ikibazo cy’umutekano n’igihombo baterwa n’uko basigaye bafunga ibikorwa byabo hakiri kare kubera amatara yo ku muhanda yapfuye mu myaka 15 ishize ariko ntasimbuze kugeza n’uyu munsi.
Abo baturage bibaza impamvu Akarere kadasimbuza amatara yapfuye ntibabyiyumvishe kuko biri mu nshingano zako kandi ngo ni kenshi bagiye babisaba ariko ntibikunde kandi abajura n’abanyarugomo babyuririraho bagateza umutekano muke.
Ni santere y’ubucuruzi ihuza Imirenge ya Shangi na Bushenge, iri muri 4 zikomeye mu Karere kose, ariko ifite ubushobozi bwanayigira iya mbere mu kwinjiriza imisoro akarere, ikadindizwa mu iterambere no kutitabwaho mu bikorwa remezo birimo amashanyarazi n’umuhanda Bushenge-Nyabitekeri umeze nabi cyane.
Abayicururizamo bavuga ko nubwo ibangamiwe n’uwo muhanda mubi uyinyuramo ukomeza mu Murenge wa Nyabitekeri, ikibahangayikishije cyane ku mutekano wabo ari ayo matara yo ku muhanda amaze imyaka irenga 15 azimye.
Bemeza ko mbere ayo matara yakaga neza ariko ngo icyuma cyo muri kabine (cabine) kiza gupfa nticyasimbuzwa.
Bavuga ku mutekano muke baterwa no kuba ataka, bahera ku nsoresore zo muri aka gace ziherutse kwikinga ikizima, ku mugoroba wo ku wa 17 Kanama 2023, zigabiza santeri y’ubucuruzi zitwaje imihoro, zambura abarenga 15 amatelefoni, amafaranga n’ibindi.

Umwe mu bacuruzi yagize ati: “Inzego z’umutekano zaraje, izo nsoresire zihungira mu mashyamba hafi hano, mugitondo abaturage bazinduka bayajagajaga bafatamo 6 ziyihishemo bazambura ayo matelefoni ariko amafaranga yo ntiyaboneka yose, ubu zirafunze. Iyo aya matara aba yaka ntiziba zaratwinjiranye gutyo kuko hari n’abo zakomerekeje kuko zagendaga zitema uwo zihuye na we wese,we atazibonye.”
Avuga ko atari ubwa mbere kuko higeze kuza b’abandi biyise abapolisi bakagenda baka abacuruzi amafaranga, ushidikanyije bagahita bamushyiramo amapingu bakamufungira hafi aho kugeza ayatanze.
Sindayiheba Fabien uhagarariye abakorera muri iyo santeri, avuga ko mbere ayo matara agihari hari hameze neza kuko akiri umwana yayabonaga ubucuruzi nab wo bukomeye kuko abantu bagezaga nijoro bagicuruza.
Ati: “Bayagaruye babona ko ahakenewe kuko ni santere nini, ibamo ubucuruzi bukomeye cyane yinjiza imisoro myinshi n’abacuruzi bafite amafaranga menshi. Ariko umuhanda mubi dufite n’izima ry’aya matara ntasubizwemo byaratudindije cyane bitavugwa.
N’uteye imbere ahita ahava kuko nta modoka ishobora kuzana ibicuruzwa nijoro ngo ibipakurure, itegereza mugitondo. Twasabye igihe kirekire Akarere ngo kayadusubirizemo,twarategereje amaso ahera mu kirere.”
Ruhashya François, Umuyobozi w’Inkeragutabara zishinzwe umutekano muri uyu Murenge, na we avuga ko kubungabunga umutekano kuri iyi santere y’ubucuruzi bibagora cyane kubera iki kizima gisanga ubunini bwayo.

Ati: “Natwe nk’abashinzwe umutekano turabangamiwe cyane. Umutekano muke ukunda guterwa n’insoresore hano biratugora kuzitesha kubera ikizima. Bituma abacuruzi bataha kare badacuruje kuko baba batinya ko banashobora kwinjiranwa n’abajura cyangwa abandi bagizi ba nabi.”
Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera muri uyu Murenge, Munyekawa Jean Paul, avuga ko nubwo bagiye basaba abacuruzi gushyira amatara ku nyubako bakoreramo, kugera ku muhanda byanze imikorere nk’iyi ikabakenesha aho kubateza imbere.
Ati: Birababaje cyane kubona santere y’ubucuruzi nk’iyi yinjiza agatubutse imara imyaka irenga 15 mu kizima. Iyo ihita yongera gucanirwa tukanahabwa umuhanda muzima ndahamya ko ubukungu ifite buba bwarikubye nka 3. Abayivuyemo bayirambiwe bigira ahandi, ubushobozi bwabo bwonyine buba buyigejeje kure…”
Muhayeyezu Joséph Désiré, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke, na we ntiyumva ukuntu amatara yo ku muhanda kuri santere y’ubucuruzi nk’iyi apfa ntasubizwemo, ko agiye kohereza abatekinisiye b’Akarere kabisuzuma.
Ati: “Birababaje cyane birumvikana, ariko tugiye kohereza abatekinisiye barebe ikibazo gihari n’ingengo y’imari byatwara. Ubwo amapoto ahari n’insinga zirimo, ibindi ndumva bitagorana ku buryo bifata iyo myaka yose. Tugiye kubyihutira turebe uko byakemuka.”
Iyi santere ikoreramo abacuruzi barenga 200, bahamya ko ibonye ibyo bikorwa remezo yahangwamo n’utundi dushya turimo kongerera agaciro ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi biboneka muri kiriya gice n’ibindi byatekerezwa nk’uko byemezwa n’abahakorera benshi.



BAHUWIYONGERA SYLVESTRE