Amakimbirane mu bavandimwe yateye bamwe gufata imipanga batema insina z’abandi

Mu Mudugudu wa Gisunzu, Akagari ka Shara, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, haravugwa urugomo aho abavandimwe 7 basubiranyemo, bamwe bafata imipanga batema insina z’abandi, batema n’iza nyina ubabyara, banabangiriza inzu, umwe akaba yatawe muri yombi, babiri baracyashakishwa.
Umuturanyi wabo wanagaragaye mu baje guhosha ayo makimbirane, yabwiye Imvaho Nshya ko abagera kuri 5 mu bana b’uyu muryango bubatse izabo ngo, ariko mu Mudugudu umwe wa Gisunzu, mu isambu y’igisekuru cyabo, babiri babana na nyina witwa Mukarutabana Béathe, bagahora mu makimbirane y’urudaca n’ubuyobozi byagoye gukemura.
Yagize ati: “Intandaro rero y’aya makimbirane yanagaragayemo imipanga, insina zigatemagurwa, umwe agakomereka n’inzu zimwe zikahangirikira ni umusore Higiro Laurent w’imyaka 20, ubana na nyina wabo bana bose Mukarutabana Béathe, yasabye nyina amafaranga tutamenye umubare n’icyo yajyaga kuyakoresha, nyina ayamwimye anamubwira impamvu ayamwimye, umusore aho kumva, afata nyina amuterera ku munigo.”
Yakomeje abwira Imvaho Nshya ko, ba bavandimwe bandi aho kuza batabara nyina cyangwa bahosha amakimbirane, 4 baje bajya ku ruhande rwa nyina barwanya uwo musore, 2 bahururana imipanga bajya ku ruhande rw’uwo musore,barwanya nyina n’abo bavandimwe babo.
Ati: “Abahururanye imipanga ni mukuru w’uyu musore witwa Usanase Pacifique w’imyaka 25 na mushiki we Kwizera Joyeuse w’imyaka 22, icyakora ku bw’amahirwe ntibagira uwo bayitemesha, ahubwo birara mu nsina za nyina n’iz’abavandimwe babo barararika, n’inzu z’abo bavandimwe babo batangira kuzisenya, urugomo rwatangiye mu ma saa yine z’ijoro rufata nk’isaha irenga.’’
Avuga ko batemye insina 37 zirimo 26 za nyina n’ibitoki 3, bakomeretsa mukuru wabo ku kuboko witwa Zirabaruta Paul w’imyaka 35, undi muvandimwe wabo bamumenera amategura asakaye inzu ye, undi bamumenera ikirahure cy’urugi.
Akomeza avuga ko induru yabaye ndende abaturage baratabara bahosha izo mvururu, ari bwo hatawe muri yombi Kwizera Joyeuse, naho Higiro Laurent na Usanase Pacifique barabura n’ubu baracyashakishwa.
Undi muturanyi wabo yabwiye Imvaho Nshya ko bibabaje kandi bizeye ko inzego z’umutekano zisahakisha abo bacitse, bagafatwa bakaryoza iby’abavandimwe babo bangije.
Ati: “Bidatangiriwe hafi twakumva mu minsi iri imbere ngo bicanye. Ubuyobozi nibubashyire kuri gahunda,turabwizeye.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shara, Subukino Gratien, yavuze ko koko uru rugomo rwabayeho runateza igihombo mu bavandimwe, ariko ko bwakeye ubuyobozi bubashyira hamwe bukabaganiriza, buri wese akerekwa amakosa ye, bagasabwa kwiyunga.
Ati: “Basanganywe amakimbirane ariko atageraga kuri ruriya rwego. Icyo twakoze ni ukubaganiriza tukabereka ko ibyo bakoze ari ibyaha bihanirwa, tubasaba guha abaturanyi babo umutekano bakareka guhoza induru mu Mudugudu babuza abandi gusinzira.’’
Yavuze ko abo babuze bagishakishwa, asaba abagize imiryango kubana mu mahoro, abafitanye amakimbirane niba bibananiye kwicara hamwe nk’umuryango ngo bayikemurire, bakegera ubuyobozi bukabafasha aho kuyakemuza uburyo bwangiza.
