Nyamasheke: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 4 basezeye ku mirimo

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 29, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 4 mu Karere ka Nyamasheke basezeye ku mirimo yabo ku mpamvu zabo.

Abo banyamabanga Nshingwabikorwa 4 b’Imirenge basezeye ku mirimo yabo, mu ma saa yine y’igitondo kuri uyu wa 29 Werurwe 2025, ni bwo banditse amabaruwa basezera banavuga ko ari ku mpamvu zabo bwite.

Abasezeye ni Mudahigwa Félix wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Nabagize Justine wari uw’Umurenge wa Ruharambuga, Bigirabagabo Moise wari uw’Umurenge wa Karengera na Nsengiyumva Zabron wayoboraga Umurenge wa Bushekeri.

Umwe mu ba sezeye yabwiye Imvaho Nshya ko yabikoze ku mpamvu ze bwite, yumvaga hari ibindi yakora, nta gahato yashyizweho.

Ati: “Numvise nasezera ku mpamvu zanjye bwite,mfata icyo  cyemezo  ntawe ubimpatiye, kuko numvaga hari ibindi nshaka kujyamo byanjye bwite. Kuba byahuriranye n’uko n’abandi banditse sinamenya impamvu zabo, izanjye ni izo,nta kindi nakongeraho.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse  yemeje ko basezeye, avuga ariko ko amabaruwa yabo atarasuzumwa, bakiri mu kazi muri iyi minsi 30 uhereye itariki bandikiyeho, amabaruwa yabo yamara gusuzumwa bakemererwa cyangwa bagahakanirwa bagakomeza akazi.

Ati: “Basezeye. Kugeza ubu ndi i Karongi ariko nabajije uwo bashyikirije amabaruwa  ambwira ko banditsemo ngo ni impamvu zabo bwite. Kubera ko n’ubundi umukozi wa Leta iyo ashatse gusezera mu kazi, adahita agenda aba agomba gutegereza iminsi 30 akarimo, ubuyobozi bwakamushyizemo bukabisuzuma, bukamusubiza muri  iyo minsi 30 bumuhakanira cyangwa mumwemerera.’’

Yavuze ko iyo iyo minsi 30 irenze uwanditse asezera atarasubizwa ashobora kwigendera, nta kosa nta n’icyaha yaba akoze.

Ati: “Kugeza ubu tutarabasubiza n’iyo minsi 30 itarashira baracyari mu kazi, uwagenda yaba agataye.’’

Yavuze ko nubwo bavuze ko basezeye ku mpamvu zabo bwite, na byo biza gusuzumwa neza kuko bashobora kwandika gutyo basuzuma bagasanga hari ibyo uwasezeye akekwaho, icyo gihe hanabamo gukurikiranwa.

Ati: “Ahubwo birasaba ko tuza gusuzuma neza n’izo mpamvu zabo bwite bavuga kuko wasanga harimo ibindi. Hari ushobora gusezera avuga ko ari impamvu ze bwite, twasuzuma  tugasanga hari ibyaha agomba gukurikiranwaho, ibyo ntiyabura kubibazwa. Icyakora amakosa yo mu kazi yo atari ibyaha, kuko yaba yasezeye nyine, nta kundi kuyabazwa.’’

Yasabye abaturage kutumva ko hari igikuba cyacitse, Umurenge ubamo abakozi 10 hari n’aho barenga, ko igihe amabaruwa yabo yasuzumwa, bagasanga  abanditse bagomba kwemererwa gusezera, ababaha serivisi batabura.

Nabagize Justine wayoboraga Umurenge wa Ruharambuga ari mu basezeye ku kazi
Mudahigwa Félix yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri
Uhagaze ni Bigirabagabo Moise wayoboraga Umurenge wa Karengera
Nsengiyumva Zabron wayoboraga Umurenge wa Bushekeri
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 29, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE