Nyamasheke: Abantu 8 bishwe n’urukuta rw’ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi

Abantu 8 ni bo bamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka y’urukuta rwagwiriye abubakaga Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Nyirahindwe ya Mbere, ruherereye mu Murenge wa Cyato mu Kagari ka Bisumo, mu Mudugudu wa Rwaramba mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.
Impanuka yabaye mu ma saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nzeli 2025, aho urukuta rwubakwaga ku rugomero rwaguye bitunguranye.
Kugeza ubu inzego zitandukanye zikomeje ibikorwa by’ubutabazi ku rugomero rw’Amashanyarazi rwa Nyirahindwe ya Mbere, aho abantu umunani baguye muri iyi mpanuka abandi bagakomereka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwemeje aya makuru bunavuga ko bukomeje ibikorwa byo guhumuriza abaturage ari nako hakorwa ibikorwa by’ubutabazi.
Ni urugomero ruri kubakwa ku bufatanye bwa Leta n’abikorera (HYDRONEO-DNG Rwanda) rugeze ku gipimo cya 70%. Igihe ruzaba rwuzuye ruzatanga Mgwt 0.909 akaba ari umuriro wacanira ingo zisaga ibihumbi 15.