Nyamasheke: Abamaze imyaka 10 basaba Gare bahawe parikingi

Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke bamaze imyaka irenga 10 basaba Gare bakanayemererwa n’abayobozi batandukanye bagiye basimburanwa, batunguwe n’uko aho bari biteze kuyibona kuri ubu hari parikingi.
Abo baturage bavuga ko nta cyizere bafite cyo kuzabona gare kuko babona ubuyobozi bwayihashyize ari nko kubikiza, ubwo bubakaga iyo parikingi mu mwaka ushize.
Iyo Gare yagombaga kubakwa muri Santeri y’Ubucuruzi ya Tyazo, Akagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo iruhande rwa Sitasiyo ya Lisansi ihari.
Ubu parikingi ihari nta bindi bikorwa remezo by’ibanze byafasha abahagera bari mu modoka, nk’amazi, ubwiherero, amazi yo gukora isuku, amashanyarazi n’amaduka, ahacururizwa ibyo kurya, ibinyobwa n’ibindi.
Nsengimana Jean Pierre uhashakira ubuzima bwa buri munsi, yagize ati: “Niba ari gare, niba ari parikingi byaratuyobeye! Ariko twe tubona ari parikingi nta gare iri hano. Aho bari batubwiye ko bazayubaka hafi ya sitasiyo ya lisansi iri hepfo hano, icyo gitekerezo nta n’umuyobozi ukigihingutsa. Turi aho nyine turacyategereje gare.”
Gusa yemeza ko hari ibyo iyo parikingi yakemuye kuko mbere wasangaga hari akajagari k’imodoka zivangavanze zaba izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, izitwara imizigo n’iz’abantu ku giti cyabo.
Icyo gihe zabaga ziparitse mu muhanda, hamwe n’abamotari, abanyonzi n’abagenzi, ariko kuri ubu muri iyo Parikingi imodoka nto zijyamo ariko inini cyane nka bisi za RITCO zidashobora kwinjiramo.

Bizimana André, umunyonzi ukorera muri iyi Santere y’ubucuruzi ya Tyazo, yagize ati: “Impamvu kuvuga ko ari nko kutwikiza ni uko nta na kimwe kiranga ko ari gare cyangwa parikingi nzima gihari. Nta bwiherero, ushaka kwiherera ni ukuzamuka ku Kigo Nderabuzima gihari na bwo bigoranye kubera ko uba ucungana n’abahashinzwe umutekano.”
Yakomeje avuga ko mu masaha y’ijoro hahinduka mu icuraburindi kuko amatara yo ku muhanda ho atahacanira.
Umunyekongokazi waje muri imwe muri bisi zavaga i Rusizi yerekeza i Kigali, yagaragaje ko yahageze akeneye ubwiherero ariko arabubura kandi azi neza ko gare zose zo mu Rwanda zibugira.
Ati: “Mu gihugu nk’iki gihiga ibindi muri Afurika ku isuku, aho ubuyobozi bwagennye ngo imodoka zihahagarare habura ubwiherero mu by’ukuri? None se niba mbubuze aha ndabukura he handi? Ndiherera ngeze i Karongi, ndajya mu kigunda ndi umubyeyi, nkore iki ko nabuze n’uwo mbaza?”
Muhayeyezu Joséph Désiré, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke, yabwiye Imvaho Nshya ko iriya atari gare ari parikingi, aboneraho kwibutsa ko umushinga wa gare ugihari nubwo hakiri indi myaka ngo ushyirwe mu bikorwa.
Ati: “Si gare ni parikingi twabaye tubahaye ngo bifashishe bice akajagari kari kamaze kuhagaragara. Umushinga wa Gare wo uracyahari, ariko kuyitangira muri iyi myaka ibiri byo sinabibizeza. Ni ikibazo cy’ingengo y’imari itaraboneka ariko inyigo yarakozwe, igishushanyo mbonera cyayo kirahari igisigaye ni amafaranga ngo bikorwe.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buramara impungenge abaturage ko ibyo bemerewe n’abayobozi batandukanye bishyirwa mu bikorwa kabone n’iyo abo bayobozi baba batakiri muri izo nshingano.
BAHUWIYONGERA SYLVESTRE