Nyamasheke: Abahinzi b’icyayi batewe impungenge n’abacukuzi b’amabuye bacyangiza

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ugushyingo 30, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Imyaka hafi 10 irirenze abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Mwaga- Gisakura, igice cy’Akagari ka Buvungira, mu gishanga cya Mwaga, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke babangamiwe n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro batemewe babangiriza icyayi.

Abo bacukuzi bamaze kwangiza hegitari zirenga 7, bagasaba ubuyobozi bw’aka karere kubahagarika kubera igihombo kinini bamaze guteza.

Imvaho Nshya imaze kumenya iki kibazo yaganiriye n’umuyobozi w’iyi koperative Kayiranga Eleuthère,ayitangariza ko  icyayi cyabo gihingwa mu gishanga cya Mwaga, haruguru yacyo gikikijwe n’i misozi miremire, imirima n’amashyamba by’abaturage, n’imigezi.

Muri iyo mirima,amashyamba n’imisozi haboneka amabuye y’agaciro cyane cyane zahabu. Nubwo hari kampani ya Ngali Mining ihacukura byemewe, hari n’abaturage ba nyiri iyo mirima cyangwa abo bayikodesha, n’abandi bacukura muri iyo misozi bitemewe n’amategeko, amabuye babonye bakayogereza muri iyo migezi, ibibuye n’imicanga byasigaye byose isuri ikabimanukana  bikirunda muri icyo cyayi.

Ati: “Igice Ngali Mining icukuramo,nubwo na bo batwangiriza ariko bo kuko bakora byemewe kandi mu masezerano basinya bagiye gutangira gukora, kwangiza ibidukikije n’imyaka y’abaturage  nka kiriya cyayi cyacu cyo mu gishanga babibuzwa, bo twaraganiriye batubwira ko bagiye kubikemura, igice bacukuramo cyangiza icyayi, ayo mabuye n’imicanga bakabishakira aho bijya kandi ndumva barabyumvise neza.’’

Yarakomeje ati: “Ikibazo gikomeye cyane dufite ni icy’abo bacukura bitemewe kuko abenshi hari igihe bitwikira ijoro, isuri yose y’aho bacukuye nabi ikamanura ibibuye n’imicanga, byose bikirunda mu cyayi cyacu. Twabanje kubyoroshya twibwira ko bizakemukira ku Murenge bakabafata, ariko aho bigeze turasaba akarere kubafata, bagahanwa, bakareka kutwangiriza no kwangiza ibidukikije kuko birakabije.

Avuga ko nyuma yo kubona ko hegitari zirenga 7 zose icyayi cyumagaye kubera kurengwaho n’ibyo bibuye, ibiti, ibitaka n’imicanga, imiferege bari bakoze yose yaramaze gusibama, bafashe gahunda yo gutera ikindi, bakareba igice kimwe cy’ubutaka bakagishyiramo ibyo byamanuwe n’isuri, ariko ko bibateje igihombo gikomeye cyane.

Ati: “Nk’ubu imirimo yose tugiye kuhakora izadutwara arenga miliyoni 20 duhinga icyayi bushyashya. Muri izo hegitari 7 nibura imwe izaba imfabusa kuko ari yo tuzabirundamo, ntituzaba tukiyihinze. Iki cyayi twezaga toni 8,5 kuri hegitari. Ubwo duhomba toni hafi 60 buri mwaka kandi nk’ubu ikilo cy’icyayi kibisi turakigurisha ku mafaranga 397. Reba ayo mafaranga yose duhomba.’’

Avuga ko bagiye gutangira kuhahinga icyayi kizera mu myaka 3 niba batongeye kubangiriza, kandi icyarimo cyeraga buri gihe, agasaba Leta gukumira abo bacukuzi nibura ikigiye guhingwa ntikizahure n’ibyo bibazo, n’abacukura byemewe  bagakora ibyo basabwa, kuko  ayo mabuye y’agaciro akenewe nk’uko icyayi gikenewe, inyungu zimwe zikaba zitagomba kubangamira izindi.

Ntawumvurira Odette, umwe muri abo bahinzi avuga ko igihombo batewe na bariya bacukuzi, bifuza ko bafatwa bakakiryora.

Ati: “Niba tugiye gutanga arenga miliyoni 20 duhinga icyayi ahari icyatwinjirizaga, bivuze ko ubwasisi twari kuzabona tutazabubona. Niba ari bwo nari kuzacungiraho ko abana bajya mu mashuri ntibikibaye. Biratubabaza cyane rwose. Icyakora ubwo inzego z’umutekano zivuga ko zakimenye, zikigize icyazo, twagira icyizere ko bagiye guhashywa na ho ubundi birababaje cyane.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yabwiye Imvaho Nshya nta bucukuzi na bumwe bwagombye gukorwa bugira ikindi bwangiza nubwo muri ako Karere bakunze kugira abacukuzi nk’abo bangiza, ko bigiye gukurikiranwa.

Ati: “Jye bari batarangezaho icyo kibazo ariko ubwo nkimenye tugiye kubikurikirana neza, abacukura byemewe bubahirize amategeko, bareke kwangiriza abandi, abacukura bitemewe tubafate babiryozwe kuko imikorere nk’iyo ntiyakwihanganirwa.’’

Avuga ko hari n’ahandi muri aka karere hagiye hagaragara abacukura bitemewe bangiza ibidukikije  bagashyikirizwa RIB bagahanwa, ko n’ibyo muri izi koperetive zihinga icyayi ibyazo byangizwa bitagomba kureberwa kuko abo bangizi batarusha ingufu inzego z’ubuyobozi.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ugushyingo 30, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE