Nyamasheke: Abagabo 2 batawe muri yombi bakekwaho gutema kawa z’umuturage

Kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba mu Karere ka Nyamasheke, hafungiye abagabo 2 bakekwaho gutema ibiti bya kawa 33 by’uwitwa Urimubenshi Félicien w’imyaka 43, wo mu Mudugudu wa Rusozi, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Macuba iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane niba koko ari bo bazitemye.
Umuturanyi wa Urimubenshi Félicien, yabwiye Imvaho Nshya ko ku wa 28 Kanama,2024, Urimubenshi yabyutse agasanga ibiti 33 bya kawa zari zifite uruyange rwa mbere zose zatemwe zirambitse mu murima, uwazitemye nubu akaba ataramenyekana, agishakishwa mu iperereza riri gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ryahise ritangira.
Ati: “Icyatumye bariya bafatwa ni uko ubusanzwe Urimubenshi ari mu barinda ikiyaga cya Kivu ba Rushimusi, abarinzi bakaba bamaze iminsi muri iki gihe ikiyaga cya Kivu gifunze, bafata ba Rushimusi bakoresha ibyitwa ibikuruzo (Supaneti) bakangiza utwana tw’isambaza turi gukura n’amagi yazo kuko byose ibyo bikuruzo bibiyorera rimwe.’’
Yongeyeho ati: “Muri ba Rushimusi rero bariya bagabo bombi barimo, n’ibikuruzo byabo byarafashwe kuko bari basanzwe bazwi bo baracika ntibafatwa. Nyuma bombi baje kwigamba kuri Urimubenshi, bamubwira ko ibikuruzo byabo yafashe, bazamukomesha, byanze bikunze bagomba kumwihimuraho.
Hari hashize icyumweru babimubwiye ku mugaragaro, mu ruhame, none kawa zihise zitemwa. Bafashwe mu rwego rwo guhuza ibyo byombi ngo harebwe niba ari bo koko babikoze.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yemereye Imvaho Nshya aya makuru, avuga ko ubugome nka buriya butakwihanganirwa ko uwabukoze wese amaherezo azafatwa akabiryozwa.
Yashimiye abaturage batanze amakuru y’ibanze yatumye bariya bafatwa, iperereza rikaba rikomeje ikizavamo kikazatanga ikizakurikiraho ku gihombo cy’uwo muturage.
Ku byerekeranye ba Rushimusi bakomeje kwangiza utwana tw’isambaza muri iki gihe ikiyaga cya Kivu gifunze, Meya Mupenzi yavuze ko kwangiza ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ati: “Kubakumira biri mu bikorwa byo gukumira ibyaha. Duhora tubwira abaturage ko gukoresha imitego yangiza isambaza ari icyaha gihanirwa. Kuba rero umuntu yabiheraho agashyira ibikangisho ku babimubuza na byo ni ibikorwa bigize icyaha cy’ibikangisho, nikibahama byanze bikunze ibihano birahari, bikakaye.’’
Yasabye abaturage gukomeza kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe, igihe cyose baba babonye ikitagenda neza, kuko nk’uko guhombya umuturage atemerwa kawa yari yizeyeho kumutunga ari ubugome bubi cyane.
Kwigabiza ikiyaga cya Kivu na bwo umuntu agakoreramo ibitemewe ari nk’ubwiyahuzi no guhemukira igihugu cyose, kuko uwo byagaragaraho wese yabihanirwa bikomeye.
Yanashimiye abaturage ubufatanye bagira mu kurwanya ba rushimusi bonona isambaza mu Kivu, kuko imbaraga zashyizwe mu kubakumira no kubahashya zitanga umusaruro nubwo bitaracika burundu, hakiboneka abitwaza ijoro bakabikora, ko batazahwema kubarwanya.
