Nyamagabe: Umugabo yasigaranaga umwana umugore akajya gusoroma icyayi biyubakira inzu

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 21, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umuryango wa Mukaneza Alphonsine na Hakizimana Anastase bo mu Murenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, uvuga ko kubera gushyira hamwe bimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, umugabo agasigara arera umwana umugore akajya gusoroma icyayi, byabafashije kugera ku iterambere bava mu nzu y’ubukode no guca inshuro biyubakira inzu yo kubamo.

Mukaneza avuga ko we n’umugabo we Hakizimana Anastase babagaho mu bukene, babaho mu bukode umugabo akajya ajya guca inshuro, na we akajya gusoroma icyayi aho yasoromeraga ikilo kimwe amafaranga y’u Rwanda 55.

Ati: “Jyewe n’umutware wanjye twashyingiranywe mu mwaka wa 2010, ariko tubaho mu bukene dukodesha akazu gato ku mafaranga y’u Rwanda 5 000, dutunzwe no guca inshuro umugabo wanjye ahingira abandi nanjye nkajya gusoroma icyayi ku mafaranga y’u Rwanda 55 ku kilo kimwe, muri make twabaraga ubucyeye.”

Akomeza avuga ko muri ubwo buzima babagamo, gushyira hamwe no kuzuzanya byabaranze byatumye umugabo afata icyemezo cyo kujya asigara arera umwana noneho nawe yongera ibilo yasaruraga ku munsi muri make ubuzima bwabo butangira kujya ku murongo.

Ati: “Ubwo rero kubera kuzuzanya jyewe n’umugabo wanjye kubera ko yabonaga udufaranga duke, twaricaye afata icyemezo cyo kujya asigara arera umwana, nanjye nkajya gusarura ndetse mva ku bilo 40 nasaruraga ku munsi ngera ku bilo birenga 80 ku munsi kuko umugabo yaratekaga akangemurira afite n’umwana muri make ku munsi ntangira kwinjiza asaga 5000 ku munsi”.

Hakizimana Anastase nawe avuga ko kubera ubwuzuzanye, yafashe icyemezo cyo kureka guca inshuro atangira kujya arera umwana akanagemurira umugore we mu kazi aho yasoromeraga icyayi, nubwo bitari bimworoheye iyo yahuraga n’abandi bagabo.

Ati: “Kubera ko nacaga inshuro sininjije amafaranga agaragara kandi tubona ko umugore wanjye aho asoroma icyayi harimo amafaranga menshi, twafashe icyemezo cy’uko nzajya mutekera nkarera umwana nkanamugemurira, kugira ngo nawe asorome ibilo byinshi. Icyakora abagabo twahuraga ngemuriye umugore wanjye bakaba bataranyoroheraga, kuko bandebaga nabi bakambwira ko ndi inganzwa nubwo nabyimaga amatwi.”

Hakizimana akomeza avuga ko byakomeje barakora babona amafaranga make, nyuma bajya kwaka inguzanyo ya VUP bagura imashini, umugore yiga kuboha imipira.

Mukaneza Alphonsine aboha imipira

Ati: “Ubwo nakomeje kurera umwana ngemurira n’umugore wanjye, noneho dutangira kubika amafaranga tugeze ku bihumbi 150Frw, tujya kwaka inguzanyo ya VUP angana n’ibihumbi 100, noneho umugore agura imashini atangira kuboha imipira yo kwambara, ubwo nanjye njya mu kazi yakoraga ko gusoroma icyayi akazi karakomeza.”

Mukaneza akomeza avuga ko ubwo bumwe bwabo bavanyemo ubushobozi bubahindurira ubuzima, kuko baje kuva mu bukode biyubakira inzu zo kubamo.

Ati: “Kubera ubwo bwuzuzanye, umugabo amafaranga yavanaga mu cyayi ni yo twakoreshaga mu rugo, ayo nkura mu buboshyi bw’imipira turayabika, bigera aho twiyubakira inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro, twubaka igikoni n’ubwogero muri make ubu tuba mu nzu y’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2, washyiraho n’imirima twaguze byose bikangana na miliyoni 4 Frw.”

Uyu muryango akomeza uvuga kandi ko kubera gushyira hamwe, usibye kubavana mu bukode no kugura imirima yo guhinga, banatanga akazi ku bahinzi, ndetse gufatanya byatumye batunga inka mu rugo rwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho myiza y’abaturage, avuga ko uyu muryango ari urugero rwiza rwo gushyira hamwe, mu muryango ndetse indi miryango ikwiye kuwufatiraho urugero.

Ati: “Uriya muryango ugaragaza ko wumvise neza uburinganire n’ubwuzuzanye, kuko gushyira hamwe byatumye bahindura ubuzima babagamo bwo guca inshuro none bakaba bari mu iterambere babikesha gushyira hamwe.”

Avuga kandi ko Akarere kazakomeza gushyigikira uriya muryango mu buryo butandukanye harimo no kubashakira ababigisha gucunga imishinga, ndetse no kubahuza n’amahirwe ahari ashobora kubafasha gukomeza kuzamura umwuga bahiseno w’ububoshyi bw’imipira.

Mukaneza Alphonsine kuri ubu,   afite abanyeshuri yatangiye kwigisha  bagera kuri 20 uyu mwuga w’ububoshyi, agashimangira ko iyo we n’umugabo we bataza kumva neza ubwuzuzanye magingo aya baba bakiri mu bukode, baca inshuro bari kubara ubucyeye nta cyizere cyo kubaho mu buryo burambye bafite.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 21, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE