Nyamagabe: Ubuharike ni yo ntandaro y’amakimbirane mu miryango

Abatuye mu Mirenge ya Buruhukiro na Gatare ikora ku ishyamba rya Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’ubuharike buri gukorwa n’abagabo, bari guta abagore bashakanye na bo mu buryo bwemewe n’amategeko, bakajya kwishakira abagore bakiri bato, bigateza amakimbirane mu miryango.
Mukeshimana Vestine ukomoka mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko ikibazo cy’ubuharike mu Murenge wabo kihaboneka, bigateza amakimbirane yo mu miryango ndetse ugasanga abagore bakuru ari bo bari kwita ku bana umugabo yaragiye atakihaboneka.
Yagize ati: “Ubuharike hano iwacu buraboneka rwose. Nk’ubu hari umugore nzi wasigaye wenyine umugabo ajya kwishakira undi mugore, n’ubwo numvishe ko ubuyobozi bugiye kumugarura akabanza kugira ibyo yumvikanaho n’umugore we basezeranye mu mategeko.”
Yongeyeho ko iki kibazo cy’ubuharike gitera amakimbirane mu muryango, bityo ugasanga abana ntibitaweho birirwa bazenguruka mu ngo basaba ibyo kurya.
Ati: “Hano iwacu, bitangira umugabo aca inyuma umugore, noneho umugore yabimenya bagatangira kugirana amakimbirane, bikarangira umugabo aharitse umugore, na we agatangira kwirirwa yiruka, mu buyobozi nta kwita ku bana na bo bakirirwa mu ngo basaba ibiryo, muri make uburere ntabwo.”
Umwe mu Bajyanama b’ubuzima bo mu Kagali ka Shyeru mu Murenge wa Gatare utifuje ko imyirondoro ye ijya hanze, nawe avuga ko ubuharike abubona kuko usanga abagabo bata ingo bakajya mu bakobwa bato.
Ati: “Ubuharike se? Burahari rwose kuko nk’ubu nakubarira abagabo, bataye ingo bakaba bari kwibanira n’abakobwa mu nzu, nubwo rimwe na rimwe basubira mu ngo zabo kugira ngo bajijishe ariko barahari, ahubwo ubuyobozi nibudufashe baganirizwe nibinaba ngombwa bigishwe amategeko agenga abashakanye.”
Yongeyeho ati: “Ikindi nk’ubu nzi abana babiri batari kwiga kubera amakimbirane yo mu miryango y’iwabo aho ababyeyi babo bashinjanyije ubuharike, birangira se aruvuyemo ajya gushaka undi mugore muto, ku buryo abana babo birirwa mu gasantere nta kwiga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand avuga ko ikibazo cy’ubuharike gihari, kuri ubu nyuma y’inama bakoranye n’Abakuru b’Imidugudu, mu rwego rwo kugaragaza imiryango ifite ibyo bibazo, kugirango iganirizwa hari naho yatangiye kuganirizwa.
Ati: “Twakoranye inama n’Abakuru b’Imidugudu kugira ngo tumenye imiryango ifitanye ibibazo by’amakimbirane bivanze n’ubuharike, ndetse nyuma y’inama tukaba twaratangiye kuyiganiriza aho muri iki cyumweru ku Karere twakiriye imiryango ifite amakimbirane igera kuri 20 mu rwego rwo kuyifasha gukemura ayo makimbirane.”
Niyomwungeri, akomeza avuga ko abantu bakwiye kureka kubana nk’umugabo n’umugore batarasezerana, kuko ahanini usanga ubuharike buturuka kuri icyo kibazo.
Ati: “Ndasaba abantu babana nk’umugabo n’umugore batarasezerana imbere y’amategeko kubireka, kuko usanga iyo bahararukanywe, umwe ajya gushaka undi mugore bagahita banasezerana mu gihe wa wundi usanzwe abura ikimurengera kubera ko atasezeranye mu mategeko ngo abashe kumurengera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe avuga ko hari gahunda zitandukanye zirimo gufasha muri iki kibazo, aho ziri gukorwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bagira uruhare mu iterambere ry’umuryango.
Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe igaragaza ko harimo ingo zigera kuri 600 zibanye mu makimbirane.