Nyamagabe: Iterambere tuvuga si iryo mu kabari, ni iryo mu kazi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand yasabye abaturage kuguma mu rugamba rw’iterambere, ababwira ko iterambere rivugwa atari iryo mu kabari ahubwo ari iterambere ry’akazi bakora ka buri munsi.

Ni ubutumwa yagejeje ku baturage abategura kuziteza imbere igihe bazaba bahawe n’umushinga Give Directly amafaranga yo kubafasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Turasaba abaturage kuguma mu rugamba rw’iterambere. Ubundi i Nyamagabe tujya tuvuga y’uko turi urugero rw’ibishoboka mu rugamba rw’iterambere, bamenye ko iterambere tuvuga atari iterambere ryo mu kabari, ni iterambere ryo mu kazi kabo ka buri munsi, ni cyo tubasaba”.

Uwo mushinga ugiye kunganira iterambere ry’abaturage watangijwe ejo ku italiki ya 21 Werurwe 2022 mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe, aho uteganya guha amafaranga abaturage bazifashisha mu kwiteza imbere bagura amatungo, bakora isuku y’aho baba n’ibindi.

Mu muhango wo kumenyesha abaturage uyu mushinga, abakozi ba Give Directly basobanuye ibigenderwaho kugira ngo umuryango ubashe guhabwa amafaranga, harimo kuba ari umuryango usanzwe utuye, kuba utabana mu makimbirane n’ibindi.

Abaturage basabwe kwirinda ababashuka babaka ruswa kugira ngo babandike muri uyu mushinga kuko abakozi ba Give Directly ari bo bazasura ingo bakiyandikira abaturage.

Ntwali Cedrick, Umukozi wa Give Directly avuga ko aho uyu mushinga ukoreye abaturage babasha kwiteza imbere bagura amatungo ndetse bakavugurura n’inzu zabo.

Yavuze ko bakurikirana imikoreshereze y’aya mafaranga kugira ngo abaturage abagirire akamaro bakora ibibateza imbere.

Yagize ati “Twifuza ko batangira bagakora igenamigambi ry’inkunga bazabona, niba ari umugabo n’umugore bakicara bagatekereza ngo turashaka kugana he, nyuma y’ikiganiro tugirana tubashishikariza kwiteza imbere na bo tuba tugira ngo batangire batekereze koko ni ibihe bintu by’ingenzi dushaka gukoresha inkunga yacu”.

Nyuma yo gusobanurira uyu mushinga abaturage, abakozi ba Give Directly bagiye gutangira kugenda mu ngo bakusanya amakuru azagenderwaho bahitamo abazahabwa amafaranga.

Uyu mushinga uzagera ku ngo zose z’uyu Murenge uzatanga amafaranga arenga ibihumbi magana inani (800,000frw) aho abaturage uzageraho bazayahabwa mu byiciro bibiri.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE