Nyamagabe: Insoresore ziba zituma abaturage bararana n’amatungo 

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kanama 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu batuye Umurenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko hari ikibazo cy’ubujura bwadutse iwabo bwo kwiba amatungo magufi, bukorwa n’insoresore ku buryo abantu basigaye baraza amatungo mu nzu bararamo.

Ibyishaka Egide uvuka mu Murenge wa Uwinkingi avuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha ikibazo cy’ubujura bw’amatungo bukorwa n’insoresore kikabonerwa umuti urambye.

Ati: “Ejobundi umuturanyi wanjye insoresore zamutwaye ingurube ebyiri, asigarana tubiri duto none asigaye ararana natwo mu nzu. Ubu nanjye kubera ko hashize amezi abiri banyibye ihene izisigaye ndarana nazo, nyamara ntayobewe ko nshobora kurwara amavunja n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda, abayobozi nibadufashe rwose gukemura iki kibazo.”

Byukusenge Esperence nawe ukomoka mu Murenge wa Uwinkingi, avuga ko ubu aho yakabaye araza abashyitsi asigaye aharaza amatungo kubera gutinya ko abajura bazisanga hanze bakaziba.

Ati: “Ubu aho nakabaye ndaza abashyitsi nsigaye mparaza amatungo, kubera gutinya ko ihene nsigaranye ebyiri nazo bazisanga mu nzu yo hanze bakazitwara nkuko babikoze bagatwaramo imwe, ntarafata icyemezo cyo kuziraza mu nzu, rwose ubuyobozi nibudufashe guhashya iki kibazo kiri gutuma turarana n’amatungo nyamara tutayobewe ko bishobora kudukururira umwanda n’indwara ziterwa no kurarana nayo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Thadee avuga ko iki kibazo bakimenye kandi bakaba barakiganiriyeho n’abakozi b’Umurenge bashinzwe amatungo n’inzego z’umutekano.

Ati: “Ni byo ikibazo cy’ubujura bw’amatungo magufi twarakimenye, ubu twamaze kuganira n’abakozi b’Umurenge bashinzwe amatungo n’inzego z’umutekano, ku buryo kigomba gukemurwa mu buryo burambye, na cyane ko twatangiye kugikoraho dufatanyije n’inzego z’umutekano.”

Ikibazo cy’ubujura bw’amatungo magufi buvugwa mu Murenge wa Uwinkingi, abawutuye bavuga ko insorensore zibukora zongeraho no kuba zicungana n’abakinze inzu bagiye mu kazi gtandukanye, zikica inzugi cyangwa zigacukura inzu zikiba imyaka iri mu nzu, hamwe n’imyenda yo kwambara n’ibindi.

Umwe mu bayobozi mu Kagari ka Mudasomwa mu Murenge wa Uwinkingi utifuje ko amazina ye atangazwa, imibare yahaye Imvaho Nshya yo mu mezi atatu ashize igaragaza ko mu kagali ka Mudasomwa habarurwa amazu 7 yacukuwe ingo 9 zikaba zivugwamo kwibwa amatungo magufi.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kanama 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE