Nyamagabe: Batangiye gusarura ku mibanire myiza na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe

Abaturage baturiye mu Mirenge 23 ikikije Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ikaba ibarizwa mu Turere dutanu, bamaze igihe baryohewe n’inyungu basarura ku madovize itanga buri mwaka.
Hari ibikorwa byinshi bagenda bubakirwa, bityo Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habimana Thadée, yasabye abo baturage kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga iyi Pariki bayirinda inkongi z’imiriro, guhigamo inyamaswa n’ibindi bikorwa byangiza.
Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga,2024, ubwo mu Murenge wa Kitabi w’Akarere ka Nyamagabe haberaga ubukangurambaga bugamije gukangurira abayituriye kurwanya ba rushimusi bayihigamo inyamaswa, kurwanya inkongi z’imiriro no kubakangurira imibanire myiza n’inyamaswa ziyirimo.
Ubwo bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe imicungire Pariki y’Igihugu ya Nyungwe (Nyungwe Management Company).
Habimana Thadée, yabanje gushimira Leta imbaraga yashyize mu kubungabunga iri shyamba cyimeza, gushyiraho ubukangurambaga nk’ubu butuma abaturage barushaho kurimenya no kuriha agaciro karyo, bakanarushaho kuririnda.
Agaruka ku kamaro k’iyi pariki, Yagize ati: “Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni umutungo ukomeye Igihugu cyacu gifite, ukanaba umutungo w’Isi yose kuko yinjiye mu murage w’Isi. Akaba ari amahirwe akomeye dufite nk’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe by’umwihariko abatuye Kitabi.”
Yaberetse inyungu nyinshi zibageraho kubera amafaranga ayivamo, zirimo isoko ry’imboga n’imbuto bubakiwe, amashuri y’abana babo, abubakiwe inzu babamo, abarihirwa mituweli n’ibindi.
Avuga ko kera bamwe mu bayituriye bayibonagamo icyanya cyo kuragiramo amatungo, guhigamo inyamaswa, gutashyamo inkwi, guhakura ubuki n’ibindi bikorwa byangiza, ariko uyu munsi imibanire myiza na Pariki yatangiye kubaha umusaruro urambye.
Ati: “Uyu munsi, ni Nyungwe tugomba kureba mu ishusho y’amadolari, tukayibona mu ndorerwamo y’amafaranga kandi menshi, mu iterambere n’imibereho myiza irenga kuyahiramo ubwatsi bw’amatungo ikaduha amafaranga atwubakira ibikorwa remezo by’ingirakamaro nka biriya mumaze kwegerezwa.”
Yabashimiye uburyo uyu mwaka bitwaye neza mu kuyibungabunga kuko kugeza ubu nta nkongi y’umuriro barayumvamo cyangwa uwishemo inyamaswa nubwo bakibonamo bake bajya gutashyamo inkwi no kwahiramo ubwatsi bw’amatungo.
Abaturage bagaragaje ko bumvise neza akamaro kayo.

Nzayino Ephrem w’imyaka 69 wakurikije impanuro bahabwa akaba yaratsindiye telefoni ku bwo gusubiza neza ibibazo yabajijwe, yavuze ko ubu ishyamba baryitaho uko bashoboye kose.
Ati: “Nk’uko Umuyobozi yabivuze, twakuze tubona ari ishyamba ryo guhigamo, guhakura ubuki n’ibindi nk’ibyo biryangiza. Bikambabaza cyane kuko ndikunda cyane, ariko ubu turyitayeho kuko natwe ibivamo bitugirira akamaro gafatika. Ntawaryangiza tureba.”
Niyitegeka Thérèse w’imyaka 46 na we yahembwe telefoni kubera kugaragaza ko yumva neza icyo yakora ngo ayibungabunge, ati: “Nyungwe idufatiye runini ni yo mpamvu nubwo yaba ari umwana wanjye, mbonye ayangiza hari nomero batubwiye twahamagaraho ubuyobozi bwayo, nazihamagaraho bakamufata bakamubuza kongera.”
Umuyobozi wungirije w’Ishami rishinzwe kubanisha iyi Pariki n’abayituriye mu Kigo NMC Ndikuryayo Damien, yagaragaje ko bamwe mu bangizaga Pariki bigishijwe bakabireka ndetse bakabonamo n’akazi kabahemba amafaranga atubutse.
Yavuze kandi ko nk’uko bimeze muri gahunda ya Guverinoma, 10% by’amadovize ava muri iyi Pariki ashyirwa mu bikorwa by’iterambere ry’abayituriye.
Ati “Twabigishije uburyo bwo kubana neza n’inyamaswa ziyirimo bakazibera inshuti nziza, bakororera amatungo yabo mu biraro kugira ngo n’inyamaswa yaza kuyasagarira itagira icyo iyatwara, bakirinda kuyitwika kuko mu bihe bishize yagiye igaragaramo inkongi z’umuriro, ariko ubu bigenda bicika kubera ubu bukangurambaga.”
Yasabye abaturage kudatekereza gutungwa no kwangiza iyi Pariki, bakirinda kuyishoramo inkongi z’imiriro bahakura ubuki, bagashimangira ko ibyiza biyivamo bizakomeza kubageraho.
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni ishyamba cyimeza riboneka hake muri Afurika, riri kuri kilometero kare 1019, rikaba rigaragaramo urusobe rw’ibinyabuzima rutandukanye uhereye ku biti by’inganzamarumbo, ibyatsi by’amoko atandukanye, ibikururanda, ibisabantu, inyoni z’amoko menshi, n’ibindi.
Ni Pariki ikurura ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu no hanze yacyo kubera ibyiza nyaburanga bitandukanye bigaragaramo, ibikorwa remezo byubatswemo nk’ikiraro cyo mu kirere, inzira zihariye kuri ba mukerarugendo n’ibindi.
Ikora ku Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Nyamagabe na Nyaruguru, abayisura bakaba bagenda biyongera buri mwaka nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwayo.




