Nyakwigendera Gatare asize amasomo nzubakiraho ubuzima bwose-Abamuherekeje

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 28, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Kwakira amakuru y’urupfu rw’umunyabigwi wakoze umwuga w’itanganzamakuru mu Rwanda, Jean Lambert Gatare kubyiyumvisha byagoye benshi  bishegesha imitima y’abamukunda, abo yakuriye mu biganza, abo yagiriye inama bituma basangiza abandi amasomo bakwiye kumwigiraho mu buzima.

Amakuru y’urupfu rwa Gatare yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira ku wa 22 Werurwe 2025, aguye mu mujyi wa New Delhi mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Mu muhango wo kumusezera mu cyubahiro kuri uyu wa 28 Werurwe 2025, abo yabanye na bo bya buri munsi barimo umuryango we; abo bakoranye bagaragaje ko Jean Lambert Gatare asize amasomo abandi bakwiye kumwigiraho haba mu kazi bakora no mu buzima bwa buri munsi.

Gukoresha ukuri

Bagaragaje ko Jean Lambert Gatare yakundaga gukoresha ukuri ndetse agasaba buri wese kwirinda ikinyoma ahubwo bakavuga ibintu uko byagenze kabone nubwo byaba ari amakosa, agakosorwa ariko hashingiwe ku kuri.

Kudacika intege

Gatare ngo abamuganaga bose basa nk’abacitse intege yabagaruragamo akanyabugabo, akabereka inyungu ziri mu gukomeza inzira nziza batangiye batitaye ku rucantege urwo ari rwo rwose.

Uwitwa Kageme Grace bakoranaga yagaragaje ko yamugannye yumva afite umutima ucitse intege kuko yashakaga kuva mu mwuga bitewe n’ibyo yari yabwiwe, ariko Gatare aramukomeza amusaba kwima icyuho abamuca intege.

Gatare yaramubwiye ati: “Ni iki kiri kuguca intege? Ese urumva nucika intege uba ugeze aho ushaka kugera? Umuntu uguca intege ntabwo ukora ibyo ashaka ahubwo urakora cyane akabura aho ahera na bya bindi yagucagaho intege akabona ko ubishoboye.”

Kwigirira icyizere

Hari abagaragaje ko yabigishije kwigirira icyizere bakumva ko bashoboye kandi bagakora cyane kugera bageze ku ntego bihaye.

Umunyamakuru Mukobwajana Assiati yavuze ko Gatare yamuteye imbaraga zituma akunda umwuga akiri umunyeshuri kugeza aho arangirije kwiga akawukora.

Ati: “Yaratwigishije kuko njye maze imyaka 10 menye Gatare mbere gato turi mu ishuri igihe twari tugiye muri  sitaje bakatwakira; yaratubwiye ati twese uko turi aha turashoboye kandi dushobora kuba abanyamakuru tukubaka ikintu gikomeye mu mwuga w’itangazamakuru icyo kintu njye cyangumyemo nza no kujya muri uwo mwuga.”

Gutega amatwi

Nyakwigendera, umunyamakuru Jean Lambert Gatare ngo yari umuntu utega amatwi buri wese kabone n’iyo uwo muntu yaba ari mu makosa; yamutegaga amatwi akumva icyamuteye gukosa, akamugorora ariko atamuhutaje bitewe n’amakosa yakoze.

Gukunda Igihugu

Bagaragaje ko yakundaga Igihugu akanga umugayo agaharanira ko yakora ibitashyira mu kaga cyangwa biyobya abaturage.

Yahoraga asaba ko abanyamakuru bakora kinyamwuga bakagira ubumuntu mu byo barimo, bakirinda indonke zashyira Igihugu mu kaga, kuvuga ibyo bafitiye gihamya no kwirinda byacitse.

Bamwe mu bashinze ingo bagarageje ko yabagiriye inama yo gukoresha ukuri mu muryango wabo ndetse bakubaha uwo barushinganye.

Icyakora ibyo bishimangirwa n’umuryango kuko na wo ugaragaza ko yababaniye uko bikwiye mu rukundo no mu bugwaneza kandi umurage mwiza asize bazawukomeza.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 28, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE