Nyagatare: Uwarindaga ahubakwa ishuri yishwe n’abagizi ba nabi

  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 30, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Hakorimana Gaspard w’imyaka 36 y’amavuko wakoraga akazi k’izamu aharimo kubakwa ishuri mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, yatemaguwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana bimuviramo urupfu.

Uwo muturage utuye muri uwo Murenge yakoraga akazi k’izamu aharimo kwagurirwa Ishuri Mpuzamahanga ryitiriwe Umusamariya (Samaritan International School).

Abaturiye iryo shurim bavuga ko uyu mututage yatabaje cyane avuga ko atemwe akaba yageragezaga guhunga yerekeza iwe ariko abamugezeho basanze yanegekaye ndetse mu minota mike ahita ashiramo umwuka.

Rukundo Leonard yagize ati: “Uyu mugabo yatabaje ahunga abari bamaze kumutema, ariko yavaga cyane. Abamugezeho mbere yababwiye ko ari kuva cyane gusa ntiyabashije kuvuga abamutemye kuko yahise apfa mu minota mike.”

Abo baturage bavuga ko bashenguwe cyane n’uwo muturage bavukije ubuzima, bakaba bakeka ko abamutemye bashobora kuba bari baje kwiba kuri iryo shuri.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Ibirasirazuba SP Hamduni Twizerimana, yemeje iby’iyo nkuru y’inshamugongo anahamya ko abakekwaho ubwo bugizi bwa nabi bakomeje gushakishwa mu gihe iperereza rikomeje.

Ati: “Ni byo uyu muturage wari ku kazi ke k’izamu yatemwe n’abataramenyekana ahita yitaba Imana.I nzego z’umutekano zahageze, iperereza ryatangiye aho ababikoze bari gushakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera. Turasaba uwo ariwe wese wagira amakuru yatuma hamenyekana abagize uruhare muri ubu bwicanyi kuyageza ku buyobozi cyangwa kuri Polisi.”

Hakorimana Gaspard asize umugore n’abana bane, ubuyobozi bw’ishuri n’ubw’inzego z’ibanze bukaba bwiyemeje kubaba hafi muri ibi bihe bitoroshye.

  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 30, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE