Nyagatare: Umwaka urirenze Busana na Mugali basubiye kuvoma ibirohwa

Abaturage bo mu Midugudu ya Mugali wo mu Kagari ka Rutaraka na Busana wo mu Kagari ka Barija, mu Murenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare basaba ko basanirwa ivomo ryifashishaga imirasire y’izuba, kuko kuri ubu bari kuvoma ibirohwa.
Abo baturage bavuga ko hashize umwaka ivomo ryabo rihagaze bakerekeza kuvoma amazi mabi kuko nta handi bavoma.
Ni ivomo ryifashishaga imirasire y’izuba aho yakururaga amazi ikuzimu akagera muri robine ndetse akanashyirwa mu bibumbiro byifashishwaga n’abashoye amatungo.
Bifuza ko ryasanwa kuko ngo aho rihagarariye gukora, ubuzima bwabaye bubi muri ako gace kuko bakoresha amazi mabi, bavuga ko kuyakoresha ari amaburakindi.
Umusaza Methode John Imvaho Nshya yasanze avoma ayo mazi mabi, yagize ati: “Aya si amazi ni ukubura uko tugira. Ni Ibiziba buziba. Twari dusanzwe tubona amazi meza ariko ubu umwaka urirenze iriba ryacu ryarahagaze, dukennye amazi cyane. Aya mazi tuyakoresha imirimo yacu ya buri munsi ariko nyine ingaruka nazo ni nyinshi kuko uko ubona asa turanayanywa.”
Akomeza agira ati: “Ntakubeshye iyo twiriwe mu kazi inyota iratwica turaza tumanukanamo n’amatungo tukanywa da! ntiturindira kuyateka kuko n’iyo tuyatetse ni bwo aba mabi kurushaho. Azana urukoko rubi hejuru.”
Muragijimana Beatha agira ati: “Aya mazi turayatekesha ibiryo bigahindura ibara, isozi ihinduka nk’ubushera. Ikindi aya ni yo tumeshesha bituma usanga imyenda yuzuye ibizinga, nta mwenda ucya pe! Ntiwakwibeshya ngo umeze umwenda w’igitare, bituma usanga dufite umwanda tutifuza. Turasaba ko rwose twasanirwa ivomo rikongera gukora.”
Umukozi ushinzwe ibikorwa by’amazi mu Karere Ka Nyagatare Iradukunda fridolin avuga ko ahantu nk’aha hatagera umuyoboro w’amazi usanzwe hagiye hitabazwa uburyo bwo kubaka za Nayikondo ndetse n’amavomo yifashisha imirasire. Gusa ngo ni ibikorwa bigeraho bigasaza bikaba byasanwa cyangwa bigasimburwa.
Ibi binashimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen uvuga ko hari gahunda yo gusana aya mavomo.
Ati: “Hari ababa badufasha mu bikorwa nk’libi byo kugeza amazi ku baturage. Ubuyobozi bwashatse ubushobozi aho tureba niba umurasire ufasha mu kuzamurira amazi abaturage ufite ikibazo gisanwa kigakira, ibi bigiye gukorwa abaturage babone amazi. Ikindi ariko twafata nk’igisubizo kirambye ni uko hari gukwirakwizwa amazi ahegereye ibi bice ku buryo uburyo bumwe bugoye umuturage yakwifashisha ubundi akabona amazi meza kandi atavunitse.”
Kugeza ubu harubakwa umuyoboro Munini Busana- Bugaragara ugamije kongera amazi meza mu bice ucamo, nka Mugali, Kimoramu, Nkerenke n’ahandi.
Iryo vomo ritagikora ryahaga amazi ingo ziri hagati ya 250-300 zo mu Midugudu ya Mugali mu Kagari ka Rutaraka, Busana yo mu Kagari ka Barija mu Murenge wa Nyagatare n’Umudugudu wa Kamagili wo mu Kagali ka Kamagili mu Murenge wa Rwimiyaga.

