Nyagatare: Umuyoboro w’amazi wa 24 km witezweho impinduka ku buzima bw’abaturage

Umuyoboro w’amazi uri kubakwa mu Karere ka Nyagatare uzakura amazi ahitwa Mirama ukagera Bugaragara uzaba ureshya n’ibilometero 24,6 witezweho impinduka nziza ku buzima bw’abazagerwaho ayo mazi.
Ni umuyoboro Mirama- Kimoramo- Bugaragara uzatanga amazi meza ku baturage bagera ku 26 180. Harimo no kubakwa Kugeza ubu amavomo rusange mu bice bitandukanye binyurwamo n’uwo muyoboro.
Abaturage babwiye Imvaho Nshya ko bishimiye uwo mushinga wo kubagezaho amazi meza, bitezeho ko bizabaruhura imvune bagiraga bajya kuvoma kure kandi bakavoma amazi mabi.
Murekeyisoni yagize ati: “Ni kenshi twagiye twijujutira kutagerwaho n’amazi meza, ariko ubu bigaragaza ko turi kugezwaho Ibisubizo. Ubusanzwe twatuye muri ibi bice bitagira amazi, aho mu buzima bwacu twajyaga tuvoma Umuvumba ubundi tukavoma muri za damu zuhirirwamo amatungo. Ni amazi mabi rero yaduteraga umwanda, hari n’ayo utashoboraga gufurisha imyenda ngo icye, ahubwo igahindura ibara yaba yari igitare (umweru) igahinduka ikigina.”
Abandi bavuga ko ayo mazi azatuma bagira ubuzima bwiza buzira indwara za hato na hato.
Kabarungi Jane ati: “Inaha abana bajyaga barwara inzoka ugasanga byagirana isano no gukoresha amazi y’ibiziba, ariko aya mazi azatuma ubuzima bwacu buba buzima. Si ibyo gusa ariko kuko nayo wumva ngo ni mabi nayo kuyabona byadusabaga gukora ingendo. Aya rero twegerejwe bizanaruhura imvune bityo umwanya twakoreshaga twiruka ku mazi tuwukoreshe ibindi.”
Mutunzi Eric we avuga ko kubona amazi meza kandi hafi bizatuma hari ibyo bizigamira.
Ati: “Twe muri santere ya Kimoramu udashoboye kujya guhiga amazi yayaguraga aho ijerekani yashoboraga kugurwa 300. Batubwiye ko kuri aya mavomo rusange turi kubakirwa ijerekani izagurishwa amafaranga y’u Rwanda20, bivuzeko hari 280 umuntu azaba yizigamye kuri buri jerekani.”
Uyu muyoboro w’amazi uzubakwaho amavo rusange 19 ndetse ukazasiga ibice by’Imirenge ya Nyagatare na Rwimiyaga ucamo bibonye amazi ahagije nk’uko bitangazwa na Eng Iradukunda Fridolin ushinzwe Ibikorwa by’amazi mu Karere ka Nyagatare.
Agira ati: “Ubusanzwe biriya bice ntibyari bifite amazi ahagije kuko naho yageraga twakoreshaga amazi y’isoko ya Cyondo Kiyombe yahageraga akoze urugendo rurerure atagifite imbaraga yanabaye make. Ubu rero aya ni amazi afatirwa hano hafi ku ruganda rw’amazi rwa Mirama ahari amazi ahagije adakama bya hato na hato. bikazafasha abaturage bacu guca ukubiri n’ibura ry’amazi.”
Akomeza agira ati: “Uretse amavomo rusange ari kubakirwa abaturage, uyu muyoboro wagiye uca mu nsisiro n’imidugudu, abishoboye ubu n’abo bari gukurura amazi bayageza mu ngo zabo. Ibi byose rero twavuga ko bizazana impinduka nziza ku mibereho n’ubuzima bw’abazagerwaho n’aya mazi meza.”
Imirimo yo gutunganya uwo muyoboro igeze ku kigero cya 91%. Abaturage bahabwa icyizere ko mu kwezi kumwe bashobora gutangira kuyakoresha.
Eng Iradukunda avuga ko Imibare iheruka y’ikigo gishinzwe ibarurishamibare igaragaza ko Akarere ka Nyagatare kari ku kigero cya 78% mu kugeza amazi meza ku baturage.

