Nyagatare: Umukobwa w’imyaka 12 yiyahuye kubera kudahabwa amafaranga yo kurya

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Mu Karere ka Nyagatare, mu Kagali ka Rutaraka, Umudugudu wa Gihorobwa haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 12, wiyahuye bitewe n’uko ababyeyi be batashoboye kumuha amafaranga yo kurya ku ishuri.

Bivugwa ko yaba yiyahuye nyuma yo gusaba amafaranga yo kurya ku ishuri ndetse n’amakayi 2 ntabihabwe n’ababyeyi mu gihe yari yabibasabye.

Abaturanyi b’umuryango wabuze umwana bavuga ko uyu mwana yumvikanye arira, asaba ko bamuha ibyo amaze iminsi asabwa kujyana ku ishuri, ariko ababyeyi bakamutera utwatsi.

Uwineza agira ati: “Uyu mwana witwa Uwera Denyse yari umwana witonda ukunda kwiga ariko akagira ababyeyi bombi bibera mu nzoga. Mu gitondo nahanyuze arira ariko mbona ari bimwe by’abana avuga ko ashaka amakayi 2 y’imirongo ndetse n’amafaranga 1000 yo kunganira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Ababyeyi be rero bamubwiranaga isindwe bavuga ko nta mafaranga bifitiye ko yahitamo kuyahabwa akajya kwiga niba yumva aza ntasabe ibyo kurya.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko nyuma yaje gutungurwa no kumva ko umwana yapfuye ndetse ababyeyi be bagatangaza ko basanze yiyahuye.

Umuryango w’uwo mwana uzwiho ubusinzi bukabije ari, nyina ndetse na se binagaragazwa n’izina rya se uzwi nka Kadakaraba.

Ngo ni izina rifite aho rihuriye n’imyitwarire y’uyu muryango nk’uko umuturanyi wabo Hategekimana Jeremy yabitangarije Imvaho Nshya.

Agaruka ku buryo yamenye Hategekimana agira ati: “Nka saa yine za mugitondo ni bwo Nsengiyumva umubyeyi w’uwo mwana usanzwe uzwi ku izina rya Kadakaraba, yaje kumbwira ko umwana we basanze yiyahuye. Aza kundeba n’ubundi yari yasinze nubwo hari mu masaha y’igitondo. “

Yakomeje asobanura ko bagiyeyo babereka umugozi ngo bamukuyemo ariko bababwira ko nta kibazo bari bafitanye n’umwana.  Bagira amakenga y’ikigero cy’umwana n’uburyo afata umwanzuro wo kujya mu mugozi, barebye n’uburebure bw’aho umugozi uri bitera urujijo.

Akomeza agira ati:  “Twahamagaye inzego zishinzwe iperereza kugira ngo babikurikirane aho RIB na Polisi baje bajyana umurambo kuwupima, ubu dutegereje kuzumva ibizavamo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Janny yatangarije Imvaho Nshya ko hagitegerejwe igisubizo kiva mu nzego z’iperereza, hakabona kumenyekana icyamwishe.

Ati: “Kugeza ubu ntitwakwemeza icyamwishe kuko iperereza riri gukorwa n’inzego zibishinzwe.”

Yasabye abaturage kwita ku miryango yabo birinda ibidafite umumaro nko kwirirwa mu nzoga kuko bigira ingaruka mu mibereho yabagize umuryango, bagatega abana amatwi no kumenya ibyifuzo byabo.

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Ufitimana says:
Nyakanga 12, 2025 at 2:08 pm

Nkuyemo isomo ryuko kumvira umwana ari ingenzi

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE