Nyagatare: Ubwishingizi bw’amatungo bwabafashije gushumbushwa inka bapfushije

Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare baravuga imyato gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo nyuma yuko hari inka zagize ingorane zigapfa mu buryo bw’amanzaganya ariko bakaza gushumbushwa.
Aba borozi, bavuga ko nubwo basabye ubwishingizi batabyumva neza ariko ngo bwarabafashije cyane.
Nkuranga John avuga ko ari mu bitabiriye gahunda yo gufata ubwishingizi mu ba mbere atarumva akamaro kayo ariko ubu yamaze gusobanukirwa.
Gusa ariko ngo hari ibyo yari atarumva neza aho yabikoze kuko yari asanzwe afatwa nka bandebereho aho atuye.
Nyuma y’umwaka ashyize amatungo ye mu bwinshingizi, inka ze zakubiswe n’inkuba arabimenyesha ndetse bidatinze arashumbushwa.
Kuri ubu ashima ibyiza by’iyi gahunda yamukuye mu gihombo cya 1.500.000.
Ati: “Ubu bwinshingizi ni ingirakamaro. Napfushije inka zange igihe kimwe zikubiswe n’inkuba turazitaba. Iyo ntagira ubwishingizi nari ngiye gutangirira kuri zeru. Ariko nabajije a aboshinzwe banyereka inyandiko nuziza bidatinze rwose banshumbusha Inka zanjye.”
Akomeza agira ati: “Mbere ntabwo nanjye nasoba ukirwaga neza uburyo byakorwa. Ndetse ubundi numvaga Biramutse binakozwe byatinda. Ariko ubu naba umuhamya w’uko nitaweho ngafasha Kandi nkongera ngakamira umuryango wanjye.”
Ku rundi ruhande abandi borozi na bo bitabiriye iyi gahunda, bahamya ko bayibonamo nk’iyaje guha umutekano ubworozi bwabo Kagabo Andrew ni umusaza wororera mu Kagari ka Mbale, Umurenge wa Karangazi.
Agira ati: “Hari abapfusha inka bikabaviramo kutongera kuzorora kuko baburaga ubashumbusha, ariko kuva tumenye ibyiza byo kuzishyira mu bwishingizi tukanamenya ko iyo igize ikibazo ushumbushwa, byabaye umutuzo umworozi n’amatungo ye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko inka ari uruganda kandi koutashora amafaranga ku ruganda ngonturushyire mu bwishingizi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Matsiko Gonzague, ashimira abaturage bitabiriye ubwishingizi bw’amatungo.
Ati: “Inka ni nk’uruganda, uyikuramo amafaranga, uyikuramo imibereho uyikuramo ubuzima n’iterambere. Ntiwashora amamiliyoni yawe ku ruganda ngo unanirwe kurushyira mu bwishingizi. Ni uko n’umworozi wese akwiye gushinganisha inka ze kugira ngo hagize ibyago biza bitateguje abone ko bitamucikiyeho.
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu Turere tugaragaramo ubworozi bw’inka cyane, nk’ubu imibare iheruka igaragaza ko hororewe inka zisaga ibihumbi 120.
Abangana gahunda y’ubwishingizi bo ngo baracyari bake.
Ni kenshi aborozi bagiye bataka ibihombo biterwa no gupfusha inka zabo byaba bitewe n’indwara cyangwa Ibiza nk’inkuba.
Kuba bakwitabira kuzishyira mu bwingizi byaba kimwe mu byabarinda ibi bihombo kuko iyo inka yishingiwe igapfa bwa bwishingizi umworozi yafashe bumwishyura.