Nyagatare: Rwempasha biteguye kubyaza umusaruro kaburimbo ya 18 Km bari kubakirwa

  • HITIMANA SERVAND
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 19
Image

Abaturiye umuhanda Nyagatare- Kizinga uhuza Akarere ka Nyagatare na Uganda barishimira ko uri gushyirwamo kaburimbo aho biteguye ko uzabafasha mu bikorwa byabo bibyara inyungu ndetse no kunoza imibereho yabo.

Umuhanda uva mu mujyi wa Nyagatare ukagera ku mupaka wa Kizinga wari usanzwe ari igitaka. Abawukoresha bavuga ko wabagoraga yaba mu bihe by’imvura no ku zuba, barashima ko uri gushyirwamo kaburimbo bakazawukoresha mu kwiteza imbere.

Sam Cyakabare yagize ati: “Uyu muhanda turawukoresha cyane, yaba kugeza umusaruro w’ubuhinzi ku isoko ndetse n’umukamo w’inka zacu. Twahuraga n’imbogamizi rero kuko mu mvura ibinyabiziga byanyereraga, yemwe n’umunyamaguru kuhaca bikaba intambara aho bajambagiraga mu cyondo, ku zuba nabwo haca imodoka, umuhanda ukabudika ivumbi nturebe imbere yawe.”

Akomeza agira ati: “Kuba dushyiriwemo kaburimbo ni ishimwe rikomeye kuko tugiye guca ukubiri na za mbogamizi navuze. Twiteguye kuwubyaza umusaruro dukora ubucuruzi bwacu neza ndetse umusaruro ukagera ku isoko utangiritse.”

Muhumuza Amos ugemura amata mu mujyi wa Nyagatare yagize ati: “Iyi kaburimbo twari tuyinyotewe. Nka njye bizamfasha kugeza umukamo i Nyagatare kuko twatinyaga ubunyereri tugategereza ko humuka hari igihe amata yangirikaga kubera kuyatindana. Ikindi kuyatwara nabi mu binogo agenda yicundagura nabwo yataga ubuziranenge. Uyu muhanda ugiye kudufasha gukorera amafaranga ibihombo twagiraga biveho.”

Mukanyirigira Anisia na we yagize ati: “Uyu muhanda uzadufasha mu bucuruzi kuko iyi nzira iduhuza n’abaturanyi bo muri Uganda, aho bazazana ibicuruzwa tugahaha natwe tugacururizayo ibyacu.  Ni inyungu kandi kubafite ibikorwa by’ubucuruzi mu masantere ucamo, kuko ukwiyongera k’urujya n’uruza ruzamura ubucuruzi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague, avuga ko ikorwa ry’ umuhanda rigeze kuri 70% ukazafasha abaturage mu kwiteza imbere no kugera kuri serivisi zitandukanye.

Ati: “Ni umuhanda uri mu gice gikorerwamo ubuhinzi n’ubworozi ukazatuma twongera ibyinjizwa n’abaturage bacu. Uzatuma imibereho y’abaturage irushaho kuba myiza kuko bazabasha kugera ahari serivisi bakeneye nko ku mavuriro, kuri banki no ku masoko. Turasaba abaturage kwitegura kubyaza umusaruro aya mahirwe begerejwe.”

Uwo muhanda w’ibilometero 18.5, biteganyijwe ko uzuzura muri Gicurasi umwaka utaha ukazatwara ingengo y’imari ya 3 055 555 950 Frw

Umuhanda Nyagatare- Kizinga uri gukorwa, bawitezeho kuzawubyaza umusaruro
  • HITIMANA SERVAND
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 19
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE