Nyagatare: Rwangingo: Imiyoboro y’amazi yangiritse izacyuza abahinzi umunyu

Abakorera ubuhinzi mu gishanga cya Rwangingo mu Mirenge ya Katabagemu na Karangazi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko imiyoboro y’amazi yangiritse muri icyo gishanga iri kubateza ibihombo, bagasaba ko yasanwa.
Abo bahinzi basanzwe bahinga ku buso bugera kuri hegitari 600 ziherereye ku ruhande rwa Nyagatare cyatunganyijwe na Leta y’u Rwanda ahahingwamo ibigori, ibishyimbo na soya kandi ku buryo bugezweho.
Kuri ubu imiyoboro y’amazi yarangiritse, abahinzi bavuga ko badatabawe vuba ngo isanwe bashobora guhura n’ibihombo bikomeye, bakazacyura umunyu.
Rutagengwa agira ati: “Imiyoboro itwara amazi imwe yaracitse indi iraziba, ubu hari abatagerwaho n’amazi mu gihe noneho hari naho asandarira mu mirima akahasiribanga. Leta idufashe idusanire iyi miyoboro kuko iki gishanga twagishoyemo imbaraga n’amafaranga menshi. Bitabaye ibyo turahomba bikomeye.”
Yongeyeho ati: “Kuri hegitari umuhinzi asaruraho nibura toni 7 z’ibigori bishobora kwinjiriza amafaranga y’u Rwanda 2 800 000.”
Ayo mafaranga ni yo abahinzi baheraho babara igihombo bagira ku muhinzi mu gihe amazi yakwangiza ubutaka bungana na hegitari 1, bikarutanwa bitewe n’ubutaka bwa buri muhinzi bwangiritse.
Muteteri Joy avuga ko bari basanzwe bakorera imirimo yo gutubura imbuto muri iki gishanga, imishinga yabo ikaba ishobora kubangamirwa n’imiyoboro igeza amazi muri iki gishanga yangiritse.
Ati: “Umushinga wo gutubura imbuto dukorera muri iki gishanga usaba kutagira ibiwuhumgabanya. Niba hari imbuto zateguwe kubangurirana bisaba kuzitaho ntizihungabane ngo zizatange imbuto zishyirwa ku isoko zifite ubuziranenge. Mu gihe aya mazi yakwiroha mu mbuto zacu akazirengera cyangwa se tukanayabura biturutse ku miyoboro yangiritse byaduteza ibihombo bikomeye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare busezeranya abo bahinzi ko hari gahunda yo gusana iyo miyoboro mu mwaka utaha.
Matsiko Gonzague umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu agira ati: “Ikibazo cy’imiyoboro yangiritse kirazwi ndetse hari gahunda yo kiyisana. Hari imwe yagiye yangirikira mu Karere ka Gatsibo ahari idamu ya Mugera yuhira iki gishanga, aho turi gukorana n’umushinga wa CDAT ugiye kuvugurura ibikorwa remezo biri muri iki gishanga. Twaraganiriye batwizeje ko muri uyu mwaka uza wa 2025 bazasana ahangiritse hose.”
Yakomeje asobanura ko ubusanzwe iyo igishanga gitunganyijwe gishyikirizwa Akarere kagakurikirana ko kibyazwa umusaruro uko bikwiye, hifashishijwe gukorana n’amakoperative ndetse na ba rwiyemezamirimo bakoreramo gukomeza kukibungabunga.
Uyu muyobozi asaba Abahinzi kudahangayika bagakora imirimo yabo bizeye ko umwaka utaha bazabona ibisubizo.
Abakoresha iki gishanga ariko banasabwa kujya bagira uruhare mu kurinda ibikorwa baba bagejejweho ntibyangirike babireba kandi bibafitiye akamaro.
