Nyagatare: Rukomo barataka ko bajujubijwe n’ibisambo bibambura bikanabakubita

Abaturage b’Umurenge wa Rukomo mu Kagali ka Gashenyi bavuga ko bugarijwe n’ibisambo n’abajura babategera mu mayira bakabambura, ndetse bikanabakubita bakaba basaba ko inzego z’umutekano zabatabara, kubungabunga umutekano bikongerwamo ingufu.
Ahitwa Murore ndetse no ku Mukoma hasigaye batanguranwa nuko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba baba bageze mu ngo.
Ibyo bisambo ngo biza biri mu matsinda aho bihohotera uwo bifashe agakubitwa ndetse akamburwa ibyo afite, ku buryo hari n’abatemwa cyangwa bagakatishwa inzembe.
Murindahabi yagize ati: “Twarajujubijwe, ubu abajura ntibatuma turyama. Ku mugoroba batangira abantu bakabambura ndetse uretse gutangirirwa mu nzira no mu ngo bazamo bakakwiba ureba watabaza ugakubitwa ndetse n’abatabaye bagakubitwa.
Dore umusibo ejo batangiriye umumotari hepfo aha bamwambura moto baranamutema. Ubu ari kwivuza ariko moto barayitwaye, kandi abatabaye n’abo bagiye bakubitwa imijugujugu y’imihoro babarusha imbaraga barayatsa barayijyana.”
Abo baturage bavuga ko irondo ridafite ubushobozi bwo guhangana n’aba bajura ngo kuko naryo rikubitwa nk’abandi.
Kirenga Damien yagize ati: “Irondo bararisuzugura. Mu minsi ishize abanyerondo baratabaye ubundi ibyo bisambo aba ari byo bibafata, birabakubita bibagira intere. Ubu rero utatse dushobora guhururana n’irondo ariko twese twikandagira ku buryo bitababuza kwambura uwo bambura.Turasaba ko polisi ariyo yashyira imbaraga mu kudukiza aba bagizi ba nabi kuko baba bafite ibyuma n’izindi ntwaro zica.”
Ibyo kuba n’abanyerondo barakubiswe ndetse hakamburwa n’abaturage kandi byanemejwe na Claire Uwambayingabire , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, wavuze ko ikibazo kizwi ndetse ababyishoyemo bari kugenda bafatwa.
Ati: “Ni byo hari abari gufatwa bagaragaye bitwaza inzembe bakoresha kugira ngo bababaze abo bambura, hari n’abakubise abanyerondo bari ku kazi bashaka kubakumira, ariko ubu turi kugenda tubafata. Uko dufashe umwe atubwira undi ku buryo nka 80% by’abakora uru rugomo bamaze gufatwa. Abazi ko bari mu bikorwa bibi nk’ibi turabagira inama yo kubivamo kuko ntibizabahira.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun twizerimana yabwiye Imvaho Nshya ko Polisi yagiranye ibiganiro n’abatuye muri aka gace mu nteko y’abaturage babasaba kubaha amakuru yose ku bo bakeka muri Ibi bikorwa aho bamwe bafashwe abandi bakaba bagishakishwa.
Ati: “Hari uwayoboye Ibikorwa byo gukubita abanyerondo twaramufashe yashyikirijwe RIB. Hari undi wateze umuturage amwambura igare nawe yarafashwe ndetse n’abandi bagiye bafatwa. Abambuye moto bo turacyabashakisha kuko barushije imbaraga abatabaye ku buryo nta wamenye abari bo ariko iperereza rirakomeje.
Akomeza agira ati: “Turasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kandi polisi irakora ibishoboka abaturage bagire umutekano muri Gashenyi.”
Ikindi ni uko abishora mu bujura, urugomo, kunywa ibiyobyabwenge baburiwe bibutswa ko badashobora kuzihanganirwa.
