Nyagatare: Musheri bishimira ko amashanyarazi yabahinduriye ubuzima

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukuboza 15, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Abakorera n’abatuye muri santere ya Musheri yo mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bishimira umuriro w’amashanyarazi bahawe kuko watumye hari imirimo mishya bunguka ndetse n’isura yaho irahinduka.

Abatuye muri aka gace kari ku mupaka w’igihugu cya Uganda bemeza ko aho bagerejweho amashanyarazi hari byinshi byahindutse ndetse havuka n’imirimo mishya itarahagaragaraga.

Muri yo harimo nko gusudira,ububaji bugezweho, papeteri n’ibindi byatumye imirimo yiyongera aho itunze abayikora ariko ikanungukirwamo n’abakenera serivisi z’ibyakozwe.

Sad Mugume yagize ati: “kuva tubonye umuriro,haje abantu basudira,abafotora, abandika ku mpapuro zikenerwa n’abaturage n’ibindi, byatumye tutagikora ingendo ndende tujya gushaka izi serivisi kandi imirimo y’ubukorikori ihakorerwa ituma urubyiruko rwacu ruyikora rwiteza imbere. Ibyiza by’umuriro sinabivuga ngo mbirangize.”

Janiffer Mutesi, ucuruza, yavuze ko hari serivisi basigaye baha abakiliya babo mbere batashoboraga kubaha.

Ati: “Kubona amashanyarazi byahinduye imibereho yacu cyane. Abacuruza ducuruza igihe kirekire kandi hari serivisi duha abakiliya tutabahaga umuriro utaraza.

Ubundi aha guhera saa moya habaga hari umwijima uteye ubwoba. Ikigaragaza impinduka zikomeye ni uko ubu uhageze saa sita z’ijoro abantu baba bakora, abagenzi bagenda, ku buryo twabonye abakiliya ndetse n’agafaranga kariyongera.”

Imvaho Nshya yanegereye urubyiruko rukora imirimo yo gusudira no gukora inzugi n’ibindi bijyana, maze badutangariza ko kubona amashanyarazi muri Musheri hari icyo byabafashije mu guha ubuzima bwabo icyrekezo kizima.

Sikubwabo Amos yagize ati: “Njye nize ibijyanye no gusudira. Umuriro utaraza ubu bumenyi nari mbwicaranye kuko aho nari ntuye hari icyaro, nta kuntu nabona mbyaza umusaruro ubumenyi nakuye mu ishuri ry’imyuga. Ariko aho umuriro uziye nahise ntangira gusudira ndetse haboneka na bagenzi banjye turafatanya none ubu hari n’abana baba baracikirije amashuri baza bakatwigiraho kandi twese tubona akazi kadutungira imiryango ndetse tugateganyiriza n’ejo hazaza. Ubu mbasha kwinjiza ibihumbi 100 bya buri kwezi, sinkibarirwa mu bashomeri.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Musheri buvuga ko amashanyarazi yagize impinduka mu buryo bw’umutekano, ubukungu n’imibereho myiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musheri, Ndamage Endrew  yagize ati: “Uko ibikorwa remezo byegerezwa abaturage ni ko imibereho yabo irushaho kuba myiza. By’umwihariko aho ibice bitandukanye by’uwo Murenge bigezwemo n’amashanyarazi byabaye byiza, santere zacaniwe bidufasha gucunga umutekano w’abazituye kuko haba habona.Igikomeye ariko ni uburyo umuriro wafashije mu kongera imirimo.Havutse imirimo mishya ifite aho ihuriye no gukoresha amashanyarazi nko kubaza, kudoda, gusudira n’ibindi.”

Yongeyeho ati: “Byatumye umubare w’abakorera amafaranga wiyongera Ndetse n’imibereho irahinduka kuko uwakoreye amafaranga ahaza umuryango we. Ndasaba abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe amashanyarazi bahawe akabafasha kwiteza imbere.”

kugeza ubu imibare itangazwa n’ishami rishinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Nyagatare igaragaza ko bageze ku kigero cya 72% bageza umuriro ku baturage.

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukuboza 15, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE