Nyagatare: Musheri barifuza ko bakongerwa ishuri ry’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12

Abatuye mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare barasaba ko bakongerwa ahashyirwa gahunda y’Uburezi bw’Ibanze bw’imyaka icyenda na 12 kugira ngo bifashe abana bose barangiza amashuri abanza gukomeza kwiga batabangamiwe n’ ingendo ndende.
Ababyeyi batandukanye bo mu bice bitegereye ahari amashuri y’uburezi bw’ibanze mu Murenge wa Musheri, bagaragaza ko abana babo bakora ingendo ndende bajya gushaka aho bakomereza amashuri nyuma yo kurangiza amashuri abanza.
Ibi ngo bituma hari ababa bagenda biguru ntege mu kwiga binubira ko aho biga bavunika mu kujyayo.
Ibyo rero ni byo bashingiraho bavuga ko bakwiye kongererwa iyi gahunda hafi yabo bityo buri mwana akabona amahirwe yo gukomeza kwiga.
Mukamwiza Adeline agira ati: “Ahantu dutuye turi kure y’amashuri afite biriya byiciro. Ibi bituma abana bajya kwiga bakaruha, bataha kubabyutsa mugitondo ngo basubireyo bikaba intambara. Ibyo biteza ingaruka z’uko hari bamwe barambirwa vuba. Ariko tubonye ishuri rindi muri uyu Murenge cyane mu bice hatari iyi gahunda y’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 9 na 12 bakayihashyira byadufasha cyane.”
Kamukazi Doline na we agira ati: “Leta yagize neza izana uburyo umwana yiga amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye hafi bataha mu ngo. Ariko nk’uko byatangiye amashuri ari make akagenda yongerwa byaba byiza natwe baduhaye ubu burezi hafi abana bacu ntibasigare.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musheri Ndamage Endrew na we arabyemeza.
Yagize ati: “Icya mbere dushima ko kugeza ubu duhagaze neza mu burezi butangwa kuko ubu turi aba mbere mu gutsindisha neza mu Karere ka Nyagatare. Gusa ikibazo cy’abana bajya kwiga kure kiracyahari aho dusaba ko ubuyobozi budukuriye muri gahunda bateganya batuzirikana, ababyeyi bakongerwa ishuri rifite iyi gahunda y’uburezi bw’ibanze abana ntibavunike, ibi bikazatuma turushaho noneho gutsindisha byisumbuye. Ni icyifuzo twahaye ubuyobozi bw’Akarere ubwo dutegereje ikizavamo.”
Ndorimana Deny umuyobozi mu karere ka Nyagatare ushinzwe imirimo rusange, avuga ko muri gahunda y’umuturage ku isonga ibi byifuzo by’abatuye Umurenge wa Musheri bizasuzumwa hagashakwa icyakorwa.
Ati: “Ibi ni ibyifuzo byumvikana ariko bijyana n’ubushobozi. Hashingiwe ku biba biteganijwe rero ibi nabyo tureba ko byazanoga kuko nta bundi buryo buhari bwafasha abaturage iyo bimeze bityo bishyirwa mu byihutirwa bigashakirwa ingengo y’imari. Twabaha icyizere rero ko bizakorwa kuko n’ubundi biri muri gahunda ya Leta ko Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 9 na 12 bugera ku bigo byose.”
Ubusanzwe murenge wa Musheri ufite ibigo bibiri biriho gahunda y’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 9 na 12 aho ngo hari abadaturanye nabyo bakora ingendo ndende ndetse bamwe bakagana mu Murenge wa Matimba.