Nyagatare: Kutagira amakuru ku gishushanyombonera bibangamiye abubaka

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukwakira 8, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abaturage bafite imishinga yo kubaka mu mujyi wa Nyagatare no mu nkengero zawo bavuga ko bakeneye kugezwaho amakuru ahagije ku gishushanyobonera cy’uwo mujyi giheruka kwemezwa, bikazabafasha kumenya aho bateganyiriza gushyira ibikorwa byabo.

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko kuva hasohoka igishushanyo mbonera cy’umujyi hari abagiye bahagarikirwa imishinga yo kubaka babwirwa ko aho bayikoreraga hari ibindi byahateganyirijwe.

Ibyo ngo babibwirwa n’Ubuyobozi bwo mu Nzego z’banze butabaha iboisobaniro bihagije ngo banababwire aho bakwimurira ibikorwa byabo.

Kalinda Peter agira ati: “Njyewe nari narahawe icyangombwa cyo kubaka ariko nza kubura ubushobozi nsa nutinze kuzamura inzu, aho uyu mwaka ngiye gusubukurira ibikorwa byanjye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali yarampagaritse ambwira ko hari amabwiriza mashya ajyanye n’imyubakire.

Aya ngo ashingiye ku gishushanyo mbonera gishya cyasohotse. Uretse ibyo nawe akubwira ko nta bindi abiziho kuko atanakubwira aho kubaka byemewe.”

Akomeza agira ati: “Byaba byiza niba hari ibyahindutse tubimenyeshejwe mu buryo bwa rusange abantu bakamenya uko bategura imishinga yabo. Niba hari uwubaka inzu yo kubamo akamenya aho yagura hemewe niba ari uwubaka iz’ubucuruzi nawe akamenya aho byateganyirijwe, kuko byazarinda abantu guhomba bashora amafaranga yabo aho batazemererwa gushyira imishinga bateganyaga.”

Rukundo Sam utuye mu nkengero z’umujyi mu Mudugudu wa Mirama II, avuga ko gutinda kumenya amakuru ku gishushanyobonera babona bishobora guha icyuho ruswa.

Ati: “Ubu urashaka kubaka bakakubwira bari ntibyemewe, nta kindi gisobanuro. Bituma ahubwo bishobora gutuma hari abakwegera bakakubwira bati reba uko ubigenza tugufashe wubake vuba. Ukaba wacibwa amafaranga yo kubaka nyamara wenda naho wubaka hari hemewe. Bibaye byiza iki gishushanyo mbonera cyamenyeshwa abaturage bityo nutuye ahantu yasanga hamusumbya ubushobozi akaba yagurisha agashaka ahandi hemerewe inyubako iri ku rwego rwe.”

Ibyo Kuba hakekwa ruswa mu myubakire binagaragarira mu nzu zigenda zizamurwa mu nkengero z’uyu mujyi, aho usanga hari abaseseka inzu mu mihamda ndetse n’inzu zizamurwa umunsi umwe cyangwa ibiri zikarara zisakawe.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ibikorwa Remezo mu Karere ka Nyagatare, Alphonse Rusakaza yabwiye Imvaho Nshya ko hari byinshi byahindutse ku gishushanyo mbonera cy’umujyi kandi bigomba gukurikizwa.

Ati: “Mbere twagenderaga ku myubakire ireba imijyi yunganira Kigali, ariko ubu twabonye igishushanyo mbonera kigomba gukurikizwa. Icya mbere ni uko umuntu ukeneye kubaka agomba kugana ibiro bishinzwe ibikorwa remezo agasobanurirwa, akanahabwa icyangombwa cyo kubaka niba basanze aho agiye kubaka hemewe. Nta wemerewe kubaka adafite icyangombwa. Ubwo ubikora n’ubuyobozi bukamurebera ni uko haba harimo impamvu zibyihishe inyuma ariko abagenzuzi bacu mu myubakire nibamugeraho ibikorwa bye bizakurwaho kuko yanyuranyije n’ibiteganywa.”

Avuga Kandi ko mu mpinduka zirimo ari uko abubaka inzu z’ubucuruzi ntawemerewe kubaka inzu ifite imiryango iri munsi y’itatu.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare Kabagamba Stephen n’umuyobozi w’ako Karere Gasana Stephen bavuga ko hatangijwe gahunda izanakomeza yo gusobanurira abaturage ibijyanye n’icyo gishushanyo mbonera.

Gasana ati: “Turi kumenyekanisha iki gishushanyo mbonera aho tuzajya twifashisha inteko y’abaturage iyi ngingo igasobanirirwa abo bireba. Twakoresha n’ubundi buryo ubwari bwose bwadufasha kugeza ubutumwa ku batuye uyu mujyi kandi twarabitangiye.”

Yongeyeho ati: “Ibi twanabyunguranyeho ibitekerezo mu mwiherero twagiranye n’inzego zitandukanye. Ikirenzeho ariko ni uko ubusanzwe ugiye kubaka yaka icyangombwa. Umuha icyo cyangombwa amwereka ibyo asabwa aho agiye gushyira umushinga we.”

Igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyagatare cyasohotse mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize. Gifata mu Tugali twa Nyagatare I, Nyagatare II, Nshuri, Barija na Rutaraka.

Perezida wa Njyanama Kabagamba(Iburyo) n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana (Ibumoso)
  • HITIMANA SERVAND
  • Ukwakira 8, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE