Nyagatare: Ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage hafashwe abiba amatungo basaga 40

Ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage, aho batanga amakuru ku gihe byatumye bamwe mu bajura bamaze iminsi babajujubya mu Karere ka Nyagatare batabwa muri yombi, aho mu mezi 2 hamaze gufatwa abasaga 40 bibaga amatungo.
Bernard Nyinganyiki utuye mu Kagali ka Kamagili umurenge wa Nyagatare avuga ko bamwe mu bafatwa, bitwikira ijoro bakajya kwiba, aho abafatwa akenshi bafatwa n’amarondo ndetse abo abaturage bakeka bakabatangaho amakuru.
Ati: “Ubu ntituri kuryama turi gukora amarondo adasanzwe, aho biri no gutanga umusaruro urimo no kuba dufata aba bajura. Ubu twashyikirije Polisi uwafatanywe ihene ndetse n’undi twafashe avuye kwiba igitoki. Ikindi ni uko abo duketse muri ubu bujura tubimenyesha inzego zikadugasha kubakurikirana.”
Ni ubujura buvugwa mu Mirenge itandukanye aho abaturage bavuga ko bisubiza inyuma gahunda zabo zo kwiteza imbere. Karusi Steven umwe mu bibwe inka agira ati: “Nibwe inka mu masaha y’ijoro turara tuyishaka turaheba. Nyuma y’iminsi ibiri twaje kubona aho bayibagiye bajya kugurisha inyama. Kwibwa Inka ni ugucibwa inkokora.”
Uretse abibwa inka hari n’abibwa amatungo magufi. Urugero ni aho ku wa 15 Ukwakira mu Kagali ka Kamagiri hafatiwe umusore wishe ihene, afatwa ubwo yayishakiraga abayigura mu maguriro y’inyama no ku byokezo.
Musonera Gadi agira ati: “Nasohotse ngiye hanze bisanzwe mbona aho ihene zararaga ntazihari, ndebye mbona inyuma y’aho dukarabira hari umwenge menya ko ari ho bazicishije bazitwara.”
Akomeza agira ati: “Iyo hatanzwe amakuru y’aho amatungo yacu yarengeye hari igihe hari afatwa atarabagwa. Kugeza ubu bigaragara ko abatwiba baba bafitanye imikoranire n’abacuruzi b’inyama, aho mu bafashwe harimo b’umumotari wagemuraga inyama z’amatungo yibwe. Uyu nawe abantu bagize amakenga ku byo aba apakiye hatangwa amakuru Polisi iramufata.”
Ku Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, mu Mudugudu wa Mirama II, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, irondo ry’umwuga ryafashe umuntu ufite ingurube agiye kuyigurisha yari ayikuye mu Mudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare.
Mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira 2024, mu Mudugudu wa Gihorobwa nanone hibwe inka, ndetse uwo munsi hibwa indi mu Kagali ka Mbale mu Murenge wa Karangazi.
Ubwo yagarukaga ku kibazo cy’ubujura by’umwihariko abiba amatungo y’abaturage, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yavuze ko Polisi ku bufatanye bw’Inzego z’ibanze n’abaturage ubu imaze gufata abagera kuri 40.
Ati: “Turabwira abaturage ba Nyagatare ko Polisi itazihanganira ababangamira umutekano w’abaturage n’ibyabo. Ubu abagera kuri 40 twarabafashe aho tubashyikiriza inkiko bakaryozwa ibi byaha. Uyu mwanya rero reka tunasabe abakishora mu kurarikira iby’abandi ko bakwiye kubizinukwa kuko n’utarafatwa azafatwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko kuba byinshi mu byibwa bifatwa biterwa n’ubufatanye bw’inzego z’umutekano, irondo ry’umwuga n’irisanzwe byunganirwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake bafatanya na bo mu gucunga umutekano no kugenzura ko ukorwa neza ndetse ubu muri santere 50 mu Karere zikaba zifite irondo ry’umwuga.