Nyagatare: Karangazi inzu yubakiwe ababyeyi yabaye igisubizo ku bahabyarira

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukuboza 20, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Abagana ikigo nderabuzima cya Karangazi barishimira ko bubakiwe inzu y’ababyeyi yatumye abagana iri vuriro bagiye kubyara, n’ababaherekeje basigaye babona serivisi nziza.

Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Karangazi bavuga ko iyo nyubako nshya yaje kubaruhura ibibazo bikomeye bahuraga nabyo.

Ubusanzwe ngo bakirirwaga mu nzu ntoya cyane, bikiyongeraho umubare munini w’abagana iryo vuriro, aho byatumaga ababyeyi babiri barashoboraga kwakirirwa ku gitanda kimwe.

Ibi ngo byari ikibazo gikomeye cyane ku buzima bwabo aho hari igihe umaze kubyara yahitaga asasirwa hasi, ibi bikaba no kubarwaza babo cyangwa ababaherekeje.

Mukamanzi Doroteya yagize ati: “Tutarabona iyi nyubako nziza twarahababariye. Ababyeyi bakirirwaga mu kazu gato hakuzura, ubundi umaze kubyara agahita aryamishwa hasi kugira ngo igitanda gifashirizweho  uri ku bise. Uwaje aherekeje umubyeyi we yararaga hanze kuko ntaho kwihengeka washoboraga kubona.

Akomeza agira ati: ”Kuri ubu navuga ko ari ibisubizo gusa. Njye mbona n’umwana uyivukiyemo atangirana ubuzima bwe ibyishimo.Turashima cyane Leta y’u Rwanda ikomeje kutugezaho amajyambere nk’aya.”

Binashimangirwa na Tumwebaze James ufite umugore we ubyariye kuri iri vuriro inshuro 3.

Yagize ati: ”Ni ukuri njyewe sinabona uko mvuga ibitangaza turi kubona mu majyambere y’iki gihugu. Umugore wanjye yabyariye abana babiri hano mu bihe navuga ko umubyeyi yabaga atari ahantu haboneye, kuko hari hafunganye kugira ngo umugabo amenye uko umugore we ameze ni inkuru yabarirwaga kuko utari kubona uko umugeraho abantu bacucitse.

Gusa icyantangaje ni ukugaruka tugasanga ahantu habaye harahindutsr neza, ni ukuri turishimye ku bw’ ibi byiza dukomeje kugezwaho.”

Uyu muturage yongeraho ko ubu nta muntu ushobora kwiganyira kuza kubyarira kuri iryo vuriro kuko  umunsi ku munsi haboneka ibisubizo ku kunoza servisi.

Umuyobozi w’iri vuriro Kayumba Samuel avuga ko kubakirwa iryo vuriro byafashije mu gutanga serivisi nziza.

Ati: “Kuba dufite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi batugana kandi bakakirwa neza tubikesha iyi nyubako nziza twubakiwe na Leta kandi byatanze umusaruro. Kuba dufite aho ababyeyi babyarira kwa muganga byageze ku ijana ku ijana kuko ntawukinubira kugana ivuriro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliett, agaruka ku byakozwe mu rwego rw’ubuzima harimo no kongera ibikorwa remezo bifasha mu gutanga serivisi z’ubuzima zinoze.

Yagize ati: “Inyubako yaje ikenewe cyane aho yabaye igisubizo ku baturage. Abaturage barasabwa rero kuyibyaza umusaruro bakubahiriza gahunda zo kubyarira kwa muganga, gusuzumisha inda inshuro ziteganyijwe kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze, kuko ubu nta rwitwazo rwo kubura aho bakirirwa.”

Iyi nyubako ifite ibyumba 7 n’icyumba ikagira ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 7 icyarimwe mu gihe mbere umubyeyi yakirwaga undi avuyeho. Iyi nyubako kandi inarimo serivisi zose zikenerwa n’ababyeyi.

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukuboza 20, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE