Nyagatare: Inzego z’ibanze zasabwe kwigisha abaturage uko bakumira ibiza

Mu nama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyagatare yahuje abayobozi batandukanye mu Nzego z’ibanze, iz’umutekano n’abafatanyabikorwa b’Akarere, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi Kayisire Marie Solange yabasabye gutuza abaturage ahakwiye hadashyira ubuzima bwabo mu kaga kubera ibiza bakanabigisha uko babikumira.
Yabashishikarije kubasobanurira uko bakwirinda ibiza by’umuyaga, inkuba, isuri n’ibindi bikunze kwibasira Akarere ka Nyagatare bishobora kwirindwa.
Ikindi ni ukubakangurira gutura mu nzu zihangana n’ibiza; bakazirika ibisenge, bakirinda ibishobora gutuma inkuba ibakubita, kandi bakita ku bidukikije nka bumwe mu buryo bwo kwirinda no gukomeza kwita ku bikorwa remezo byashyizweho.
Minisitiri Kayisire yibukije ko nk’ahantu hibasirwa n’izuba, abaturage bakwiye gufata amazi y’imvura akifashishwa mu bikorwa byo kuhira imyaka no mu bworozi.
Muri iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere myiza, umuturage ku isonga “, hagarutswe no ku bindi bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza Ingabire Assumpta, yasabye abayobozi kwita ku kibazo cy’abana baterwa inda, bakegera imiryango bagakemura ibibazo ifite kugira ngo abana badata ishuri ngo babe inzererezi.
Yagarutse no ku kibazo cy’igwingira kitagakwiye kuba gihari kuko aka Karere gafite umusaruro w’ubuhinzi n’umukamo uri hejuru.
Ku kibazo cy’ibiza yagize ati: “Mukangurire abaturage kwirinda ibiza kandi mubigize umuhigo byashoboka”.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana yabwiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze ko kugira ngo iterambere ry’Akarere ryihute n’imibereho y’abaturage irusheho kuba myiza bagomba guhora basuzuma uko umutekano n’ubutabera bihagaze, bagakemura ibibazo by’abaturage, bakimakaza imiyoborere myiza bashyira umuturage ku isonga.
Yashimiye abayobozi b’imidugudu yabaye indashyikirwa mu gushishikariza abaturage gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ku gihe, kugira Umudugudu utagira icyaha no mu bindi bikorwa biteza imbere abaturage, batanze ubuhamya ku buryo bakoresha mu kwesa imihigo.
Yavuze ko iyo umuyobozi ayoboye neza abaturage bakumva gahunda za Leta bituma ibintu byihuta mu ishyirwa mu bikorwa, asaba buri muyobozi guharanira kuba indashyikirwa, guhanga udushya no gukorera ku ntego.
Abakuru b’Imidugudu yabaye indashyikirwa batanze ubuhamya ku buryo bakoresheje bakesa imihigo.
Mukakarisa Teya, Umukuru w’Umudugudu wa Kagera, Akagari ka Kagitumba, mu Murenge wa Matimba, yabwiye abitabiriye iyi nama ingamba bafashe mu kubungabunga umutekano n’uburyo gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa zikagirira akamaro abaturage.

Yavuze ko abatuye uyu mudugudu uhana imbibi na Uganda ndetse na Tanzaniya bose barinda umutekano mu bufatanye batabihariye Komite y’Umudugudu.
Yagize ati: “Twe mu Mudugudu wa Kagera buri muntu wese aba ijisho rya mugenzi we kugira ngo hatagira uwinjira agasenya ibyo twagezeho. Mbese ku nkiko turi maso. Umutekano si ugukumira ibyaha gusa, umutekano ni imibereho…”
Yakomeje agira ati: “Uwinjiye mu mudugudu turamumenya, tukamushyira mu bitabo. Tukamenya ngo ese amatungo magufi yorojwe abaturage ameze neza? Ese inka zorojwe abaturage muri gahunda ya Girinka zimeze neza? Nta mwana wataye ishuri? Kugeza ubu nta muturage wa Kagera urarwara Covid-19”.
Abitabiriye iyi nama bahawe ikiganiro ku mutekano, basabwa kurwanya ibyaha bikigaragara mu Karere birimo ibiyobyabwenge, kwangiza ibidukikije, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi, hagamijwe kurinda abaturage bashinzwe kuyobora no guhindura imibereho yabo.
Abayobozi banasabwe kwimakaza serivisi inoze n’ umuco wo gukorera mu mucyo.




