Nyagatare: “Imitobe” ituma urubyiruko rwishora mu busambanyi ntirwirinde SIDA

Abaturage bo muri santeri y’ubucuruzi ya Rukomo mu Murenge wa Rukomo, mu Karere ka Nyagatare bavuga ko inzoga bita “imitobe” ari nyirabayazana w’ubusinzi mu rubyiruko butuma rwishora mu busambanyi rukanateshuka ku ngamba zo kwirinda Virusi itera SIDA.
Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bavuze ko ari abahungu ari n’abakobwa bakiri bato banywa izi nzoga z’inkorano bita “imitobe”, zikorwa hifashishijwe umutobe w’ibitoki bakavangamo ibindi bintu bitandukanye birimo n’ umusemburo ukoreshwa mu gukora imigati.
Ndagijimana Eliel ni umubyeyi ucururiza muri santeri ya Rukomo, yagize ati: “Burya iyo unywa inzoga ukiri mutoya ntumenya n’ibyo ukora ibyo ari byo, hano ibyitwa ‘imitobe’ ni byo byiganje, ubwo rero iyo unyweye icumpa rimwe, irya kabiri uba watangiye kwikorera ibyo ubonye […]. Hano habaga na Warage cyane yateraga ubusinzi ariko ubu yo yaracitse”.
Habumugaba Protais na we yagize ati: “Hano hari ahaba ‘inzoga za make’ kandi zitanemewe zitwara umuntu ubwenge; hari ibyo bita imitobe, ubwo rero kuba umuntu yavuga ngo arakora imibonano mpuzabitsina yikingiye biragora”.
Abaturage bifuza ko nk’uko Leta yashyize ingufu mu guca Warage yakongera gukaza ingamba mu guca inzoga z’inkorano, ziganje cyane mu gace bita mu “Mateke”, usanga hanakorerwa uburaya.
Habumugaba ati: “Leta yafata ingamba izo nzoga zinkorano zigacika, kandi abenshi bazinywa ni urubyiruko rutagira akazi, yarukangurira gukunda umurimo kuko iyo umuntu afite ibyo akora agataha yananiwe ntabona umwanya wo kujya muri ibyo bidafite agaciro”.
Turikumana ni umwe mu rubyiruko rushimangira ko ubusinzi buri ku isonga mu gukoma mu nkokora gahunda yo kwirinda Virusi itera SIDA.
Yagize ati: “Buriya inzoga ni kimwe mu bishobora gutuma ukora ibyo utateguye, ingamba rero inzoga ni ukuzivamo tukazireka. Nta cyiza cy’ubusinzi, nta cyiza cy’ubusambanyi. Buriya iyo ugize amahirwe ukipimisha Virusi itera SIDA ugasanga utaranduye wakwiye gufatanga ingamba ubusambanyi ukabukumira. Nkanjye ubu nipimishije gatatu nsanga ndi muzima none ubu nafashe umwanzuro wo kwifata”.
Uwimana na we ati: “Ubusinzi burahari kandi usanga n’abana bato b’abakobwa basinze mu gitondo, banegekaye hariya mu Mateke, kandi banishora mu busambanyi bashutswe n’abagabo bakuze babaha amafaranga. Iyi ni santeri ikomeye, ishyushye kandi ifaranga rirahari; ku isizeni y’ibigori usanga abantu bafite amafaranga manshi bamwe bakayakoresha mu bidafite agaciro”.

Umwe mu ndangamirwa (akora uburaya) ati: “Inzoga turazinywa, ariko n’ibyo by’uburaya tubiterwa n’ubuzima bubi tubonye igishoro tugakora twabivamo. Ariko sinahakana ko hari n’ababikora ari uburara gusa bubibatera no gushaka kubaho mu rwego ruhanitse, bakifuza cyane”.
Ku bijyanye n’imbogamizi zikoma mu nkokora gahunda yo kwirinda Virusi itera SIDA mu rubyiruko, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet, yavuze ko bakora ubukangurambaga bafatanyije n’inzego zinyuranye zirimo iz’umutekano kugira ngo abaturage barimo urubyiruko n’icyiciro cy’Indangamirwa, birinde kwishora mu bibangiriza ubuzima.
Avuga ko umunsi ku munsi mu mirenge bakora ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge; bakabyangiriza mu ruhame kandi bagasaba n’abaturage ko umwe yaba ijisho rya mugenzi we bigakumirwa.
Murekatete yagize ati: “Dukora ubukangurambaga kugira ngo birinde ibiyobyabwenge, birinde gukora imibonano mpuzabitsina babanje kwiyobya ubwenge kuko iyo umuntu yayobye ubwenge n’ubwo yaba afite agakingirizo ntiyamenya ko n’uko yanakambaye neza”.
Yakomeje avuga ko babakangurira kwirinda ubusambanyi ariko mu gihe hari unaniwe kwifata yakwirinda, agakoresha agakingirizo. Ati: “Ikindi ni ukubakangurira kubuvamo ahubwo bagashaka icyo bakora kibateza imbere”.
Murekatete yakanguriye urubyiruko by’umwihariko kwitabira gahunda zo kwirinda Virusi itera SIDA dore ko ku bigo nderabuzima rwanashyiriweho ibyumba byihariye (Youth Corners) rushobora kuboneramo ubujyanama ndetse na serivisi zirufasha kwirinda nta kiguzi.
Nyirinkindi Aimé Ernest ukora mu Ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), ushinzwe ubukangurambaga, ihererekanyamakuru n’inyigisho zigamije guhindura imyitwarire, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe muri 2020 ku bijyanye n’ubuzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda bwagaragaje ko ubumenyi rusange mu rubyiruko kuri gahunda zo kurwanya icyorezo cya SIDA bukiri hasi ku gipimo cya 59%.
Avuga ko ari muri urwo rwego batangije ubukangurambaga ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi n’iy’Urubyiruko, bukaba buzibanda mu mashuri. Kuri ubu burimo gukorwa mu Karere ka Nyagatare, kamwe mu tugize Intara y’Iburasirazuba yiganjemo ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.




