Nyagatare: Imiryango 100 yagorwaga no kubona amazi yahawe ibigega

  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 4, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Abagize imiryango ijana yatujwe mu Mudugudu wa Gatebe ya mbere mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagàtare, bagaragaza ibyishimo baterwa no kuba baruhuwe gukoresha amazi y’ibiziba, aho bahawe ibigega bifata amazi y’imvura kuri buri muryango, umushinga watwaye miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aba baturage bamaze imyaka itatu batujwe muri iki gice bahoze bita mu ishyamba, kidakunda kubonekamo amazi.

Guhabwa ibigega bifata amazi y’imvura babibona nka bumwe mu buryo burambye bukemura ikibazo cyo kubura amazi bamaranye imyaka myinshi, mu gihe Leta ikomeje gushaka ibindi bisubizo birimo kububakira imiyoboro y’amazi meza.

Abavuganye n’Imvaho Nshya bahamya ko mbere yo kubona ibigega bakoreshaga amazi y’ibishanga, ayo bogerezamo ibijumba, ariko ngo amazi y’imvura bazajya bareka azabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ni mu gihe ubusanzwe bajyaga gutega mu mibande amazi y’imvura yamanutse ku misozi asa nabi cyane kandi na yo bakayakura kure.

Bazayigirirwe Claudine agira ati: “Twariho mu buzima butagira amazi. Twavomaga hepfo iriya mu mikoki ahareka ibiziba bimanuka ku misozi imvura yaguye. Na yo kuyabona byatugoraga. Reba nkumugore kuvoma mu bilometero 3 ukaza wikoreye ijerekani. Uyabonye wayakarabaga wabanje no kuyarongesha ibijumba. Gufura ntibyashoboraga gucya twahoraga dusa nabi.”

Akomeza agira ati: “Uyu munsi sinabona uko nshima kuko byarandenze. Sinumvaga ko nabyuka nkavoma mu rugo, nkamesa imyenda igacya ngakaraba nkagira umubiri usa neza. Aho duherewe ibi bigega twabonye amazi ndetse nubu biruzuye.Turashima abadutekerejeho.”

Seminani Narsisi na we yagize ati: “Ikibazo cyo kubona amazi cyari ingorabahizi kuri twe. Washoboraga no kuba ufite ubushobozi bwo kuyagura ariko ukabura aho uyagura. Ubu rero Navuga ko tworohewe, twahawe ibigega bifata amazi y’imvura aho azajya adufasha mu gihe hari no gukorwa umuyoboro uzatugezaho amazi mu buryo buhoraho mu munsi iri imbere.”

Yongeraho ko kubona ibigega bibika amazi bahawe bizabafasha gukoresha igihe neza, icyo bakoreshaga bajya kuvoma bakagikoresha mu yindi mirimo ibateza imbere.

Ati: “Nta mwana uzongera gusiba ishuri yagiye kuvoma cyangwa yabuze uko akaraba.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, yasabye abahawe ibigega kubibungabunga ntibyangirike bareba.

Yagize ati: “Ibi bigega ni iby’abaturage. Iyo ubuyobozi bukoze nk’ibi, buba bwifuza ko umuturage ahindura ubuzima ariko agatera intambwe idasubira inyuma. Ni yo mpamvu tubasaba kubibungabunga bakabyitaho ahangiritse bakahasana badategereje ngo ababiduhaye bazagaruka kuko hari abandi na bo baba bategereje gusaranganywa ku mahirwe ahari.”

Buri muryango wahawe ikigega gifata amazi, imireko na robine, uhabwa n’inyigisho ku gukoresha amazi meza bayayungurura ndetse bagateka ayo banywa n’ibindi.

Ni mu mushinga Akarere kafatanijemo n’Umuryango Bamporeze usanzwe ufasha mu gukumira ibibangamira umwana.

Abaturage ba Gatebe bashima uburyo bwo gufata amazi y’imvura bahawe
Buri rugo mu ngo ijana yatujwe Gatebe twahawe ikigega cy’amazi
  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 4, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE