Nyagatare: Iminsi mikuru ibasanze nta gafaranga, akaboga kararya umugabo gasibe undi

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukuboza 24, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyagatare cyane abatuye mu Mirenge yatinze kugwamo imvura baravuga ko iminsi mikuru ibasanze nta gafaranga kuko bahinze bakerewe kubera kubura imvura, ubu bakaba bahanganye n’ibiciro by’ibiribwa biri hejuru, akaboha kagura umugabo kagasiba undi.

Abo baturage babigarutseho ubwo baganiraga n’Imvaho Nshya ku buryo bari kwitegura iminsi mikuru, bavuga ko ubusanzwe Noheli yabaga imyaka yareze, ishyimbo biri guhunikwa mu gihe ibigori nabyo babaga botsa ku buryo nta kibazo cy’amafaranga babaga bafite.

Kuri ubu rero ngo si ko bimeze kuko imyaka ikiri mu mirima ndetse ibiciro bikaba bigihanitse aho basanga batazizihiza Noheli uko babyifuzaga.

Abatuye mu Kimoramo mu Kagali ka Kamagiri barimo Dancille Kanakuze bavuga ko akaboga kahenze bityo Noheli bayifata nk’indi minsi isanzwe.

Yagize ati: “Iyi Noheli abantu bayifashe nk’ibisanzwe. Icyakora tuzafasha abana kubategura bajye mu misa, dutegure amafunguro asanzwe wenda nibidukundira tuzagerageza guhindura ku bunani ariko ubu ibintu ntibimeze neza na hato.”

Akomeza agira ati: “Ikilo cya Kawunga kiragura inoti y’igihumbi, ibishyimbo ni 900, ibirayi ni 500, igitoki ni 300, ibiciro byose aha byikubye gatatu cyangwa kabiri bikiyongeraho ko nta mafaranga ari mu mifuka yacu kuko tutari tweza.Akaboga rero ko karagurwa n’umugabo gasibe undi.”

Mutuyimana Cecile utuye mu Murenge wa Nyagatare, Akagali ka Rutaraka agira ati: “Iyi Noheli ntabwo idusanze twifashe neza mu bukungu. Ubu n’ubundi turi kurya tuvuye ku isoko mu gihe ubusanzwe mu gihe nk’iki twabaga twiyejereje imyaka yacu. Biba bikaze iyo ubona inaha mu cyaro ikilo cy’ibishyimbo kigura amafaranga y’u Rwanda 900 mu gihe nk’iki kandi cyakabaye kiri kuri 300 iyo twejeje. Biragoye rero kukubwira ko ejo wansanga nagiye kugura inyama.Naba najyanye iki?Wagira ibihumbi bitanu ,ufite umuryango, ukayagura inyama muhita mumara kandi yakavuyemo ibilo bibiri by’ibshyimbo mwarya icyumweru n’uburisho bwabyo?”

Abaturanyi bo mu Karere ka Gatsibo na bo bavuga ko ibiciro by’inyama bihanitse ku buryo kuzigurira bitoreshye muri iki gihe.

Habiyambere Straton utuye mu Murenge wa Kabarore yagize ati: “Dufite ikibazo kuba igiciro cy’inyama cyarazamutse cyane.Ubu aha Kabarore ikilo kiragura amafaranga ibihumbi bitandatu(6000frw), ni amafaranga menshi. Bivuze ko ufite umuryango w’abantu batanu nibuzera usabwa ibihumbi 12 kugira ngo uhahe inyama zibahagije, bikiyongeraho ibijyana nazo aho bisaba agatubutse ngo twizihize Noheli nkuko dusanzwe tubikora.”

Mu nama aheruka kugirana n’abahagarariye abaturage, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yavuze ko nubwo imvura yaguye itinze ariko hari icyizere ko abaturage bazeza, yibutsa ko kwizihiza iminsi mikuru bikwiye kujyana n’ubushobozi buhari bw’umuturage ateganya ko nyuma yayo ubuzima bukomeza.

Ati: “Twagize izuba mu Mirenge ya Nyagatare, Rwempasha, Musheri, Rwimiyaga, Matimba ariko cyane cyane ahababaye kurusha ahandi ni mu Murenge wa Karangazi.Ibi ariko twizera ko nta gikuba bizaca kuko aka Karere gafite amahirwe yo kuba duhinga ku buso bunini bwuhirwa uburyo umusaruro wo uzaboneka.

Nubwo hari impinduka zaba mu kwizihiza iminsi mikuru, icy’ingenzi ari uko abaturage bafite ibyiringiro byo kweza ku buryo aho bazezereza baziha ibyo bakeneye.”

Ubusanzwe mu minsi mikuru nk’iyi isoza umwaka abaturage ngo babaga bagabana mu byo bita amatsinda yanabafashaga kubona amafaranga yo kwizihiza iminsi mikuru, gusa kubera ibihe bitagenze neza, amafaranga agabanwa ashobora gushyirwa mu bindi byihutirwa bikeneye amafaranga mu miryango yabo.

Imyaka ntirera kuko imvura yaguye itinze, bituma batabona amafaranga
Ibiciro ku isoko biri hejuru
Ibishyimbo biri mu biribwa bihenze hagereranyijwe nuko hagombye kuba ari ku mwero wabyo
  • HITIMANA SERVAND
  • Ukuboza 24, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE