Nyagatare: Icyizere kuri 634 batujwe heza bakuwe mu manegeka

Abantu 634 bari mu miryango 100 bakuwe mu manegeka ahitwa Cyamunyana ku nkengero z’umugezi w’Akagera bavuga ko bafite icyizere cy’imibereho myiza nyuma yo gutuzwa ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga mu Mudugudu wa Gatebe mu kagari ka Kirebe Umurenge wa Rwimiyaga ho mu Karere ka Nyagatare.
Mu buhamya bwabo, aba baturage bavuga ko ahantu bari batuye hari habangamiye imibereho yabo aho bari bitaruye ibice bishobora kugezwaho ibikorwa remezo.
Bavuga kandi ko bari munsi y’imisozozi yashoboraga kubagwira, yemwe ngo no kuzageza amakuru ku buyobozi bikaba byari ikibazo.
Mutungirehe Mariya yagize ati: “Twabaga i Cyamunyana munsi y’imisozi imvura igwa imivu ikenda kudutembana. Ni ahantu utashoboraga kugira uwo utabaza kuko nta rezo (network) ya telefone yabagayo. Twafataga iyo hakurya muri Tanzania itabasha guhamagara.”
Akomeza agira ati: “Ku bijyanye n’ubuzima nta vuriro ryahabaga, aho byatumaga ababyeyi babyarira mu ngo abarembye bagahekwa mu ngombyi bakaburirana umusozi bakabirinduka ahitwa Gakagati ari ho washoboraga kumutegera moto imujyana i Bugaragara. Ubuyobozi bwasanze tutakomeza kubaho gutyo badukurayo badutuza aha baduha amasambu ubu turishimye.”
Antony Gasirikare na we agira ati: “Aho tugereye aha ibintu byarahindutse. Dufite amashuri hafi mu gihe aho twari kugera ku ishuri byasabaga amasaha 3. Abana bato ntibigaga, kugera ku muhanda byadutwaraga 8000 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ubu hano usohoka ubona moto aho utanga 2000 ukagera kuri kaburimbo. Turi kugezwaho amazi twanubakiwe isoko muri uyu Mudugudu twatujwemo. Ubu nta kindi dufite cyaruta amashimwe ku buyobozi bwadutabaye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko aba baturage batujwe muri Gatebe ya Mbere mu rwego rwo kubafasha kugira ngo badasigara mu iterambere.
Ni muri urwo rwego hakozwe ibyibanze kugira ngo bagire imibereho myiza, ariko ngo hakaba hakiri n’indi mishinga yo kubafasha igikomeza kubagezwaho.
Matsiko Gonzague, Umuyobozi w’Akarere ushinzwe ubukungu, yagize ati: “Hari byinshi byakozwe birimo kubakira aba baturage bimuwe turabatuza, tubagezaho iby’ibanze bibafasha mu buzima bwa buri munsi.
Birakomeje rero kuko ubu gahunda yo gutunganya umuhanda ubahuza na kaburimbo igeze kure ndetse mu mushinga mugari dufite mu gihe cy’amezi 18 na bo bazaba mu baturage basaga ibihumbi 26 tugiye guha amashanyarazi.”
Yakomeje asaba aba baturage gutangira gukoresha neza amahirwe babona ndetse no kubyaza umusaruro ibikorwa remezo begerezwa ari na ko bagira uruhare mu kubibungabunga.
Abaturage bari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga ahitwa Cyamunyana batujwe mu Midugudu ibiri irimo aha muri Gatebe mu Murenge wa Rwimiyaga, abandi batuzwa mu Kayange mu Murenge wa Karangazi.
Abari bafite amasambu aho bimuwe mu Cyamunyana baraguraniwe bayahabwa aho batujwe.

