Nyagatare: Hibutswe abishwe bakajunywa mu mugezi w’Umuvumba

Bamwe mu bafite abavandimwe babo bishwe bajugunwe mu mugezi w’Umuvumba, bavuze ubugome Interahamwe zabakoreraga mbere yo kubajugunyamo harimo no kubazirika amaguru n’amaboko bizirikiye inyuma mbere yo kubajugunya mu mazi.
Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakajugunywa mu mugezi w’Umuvumba byabaye ku cyumweru bitangizwa n’urugendo rwo kwibuka.
Burakari Felix ufite umuvandimwe wajugunywe muri uwo mugezi yavuze ko abafatwaga babanzaga gukorerwa iyicarubozo.
AtI: “Inkotanyi zigitera twahuye n’ibibazo turatotezwa biba ngombwa ko dushaka uko duhunga. Ubwo twari hafi ku mupaka hari abafatiwe mu nka baragiye bazanwa bazirikiye amaguru n’amaboko inyuma, barakubitwa bamaze kugirwa intere bajugunwa muri uyu mugezi. Turabunamira kandi tunashima igihugu cyashyizeho imiyoborere iturinda kuzongera guhura n’aka kaga.”
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare Bimenyimana Jean de Dieu yavuze ko kuba umunsi nk’uyu abantu baza kwifatanya mu kunamira abavukijwe ubuzima ari umwanya wo kubaha agaciro no gukomeza abarokotse.

AtI: “Uyu munsi dushima uko ibikorwa byo kwibuka bitegurwa ndetse ubu ku mugezi w’Umuvumba hakaba harashyizwe ikimenyetso kiriho amazina y’abo twamenye batawe mu Umuvumba.Turasaba kandi ko ubuyobozi budufasha kwita ku bakecuru bacu batujwe i Bugesera abantu bakajya bamenya uko babayeho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yavuze ko abagiye bicwa, abicanyi bagiye babishyiraho ibisobanuro birimo amagambo y’urwango n’ivangura.
Ati: “Nkuko bigarukwaho mu buhamya bw’abarokotse, uburyo abicanyi bateguye igihe ubwicanyi, ni umwanya wacu wo guhaguruka tugahangana n’abagifite ingengabiteketekerezo ya Jenoside.”
Akomeza agira ati: “Kwibuka mu buryo bw’umwihariko Abatutsi tutabonye ni ukubasubiza agaciro bari bakwiriye, icya kabiri ni ukwifatanya n’imiryango itarabonye ababo kugira ngo bashyingurwe, bafite akababaro ariko tukagira ikimenyetso dukora kigaragaza ko tuzi uburyo bishwemo kandi ko tubaha agaciro.”
Meya Gasana Stephen yasabye uwaba afite amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, kuko bifasha abarokotse Jenoside gukira ibikomere no kumva baruhutse mu mitima.


