Nyagatare: Gihorobwa abana bavutswa kwiga kubera ubusinzi bw’ababyeyi babo

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukwakira 15, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Hari abana bo mu Mudugudu wa Gihorobwa mu Kagari ka Rutaraka, mu Murenge wa Nyagatare, batiga kubera ko ababyeyi babo babaswe n’ubusinzi.

Abo babyeyi bavuga ko bafite ikibazo cy’abana bo mu miryango itatu ituye Isibo y’Inyamibwa bakurwa mu mashuri n’ababyeyi babo kubera ubusinzi bifuza ko abo bana basubizwa mu ishuri.

Mukanyirigira Denyse agira ati: “Aba bana birirwa hano ni abo kurengerwa. Bamwe ababyeyi babo birirwa muri za nzoga za make, ugasanga wenda ibyo babasaba ni ukubakorera uturimo two mu rugo ariko ntibabohereze ku ishuri.”

Yongeyeho ko na bo nk’ababyeyi bakwegerwa bakagirwa inama yo kureka kwishora mu businzi bakita ku burere bw’abana babo kuko bibangamira abaturanyi babo.

Ati: “Natwe biduteye umutekano muke kuko kwirirwa bazenguruka ntawubacunga ngo abiteho bibatera imico mibi. Hari igihe usiga hanze akantu wagaruka ugasanga baragatwaye. Twebwe ntabwo ababyeyi babo batwumva aho dusaba ko ubuyobozi bwabakurikirana bukabategeka kubajyana ku ishuri.”

Niyonzima Rashidi nawe avuga ko abo bana batarengewe byazabagiraho ingaruka zikomeye.

Ati: “Abo bana ni bato, bo ntibazi ngo ejo bizagenda bite. Ariko badafashijwe ngo bahabwe uburezi nk’abandi bizica ejo habo hazaza. Birashoboka ko n’ababyeyi batabona umwanya wo kubitekerezaho, ariko bakwiye kwegerwa bakagirwa inama byaba ngombwa bakanacyahwa. Ikindi kubona urugo mu Isibo yacu rurimo abana umwe, babiri, batiga bidusiga isura mbi, ariko kandi ugasanga nta n’uburenganzira dufite kuri uyu muturage utabajyana ku ishuri.”

Akomeza agira ati: “Imbere hariya ka Kawayida hari abana batiga, kwa Mupenzi ntibajya ku ishuri, ku rugo rw’epfo kwa kaporal naho nuko ntibajyana umwana ku ishuri. Urabona se atari ikibazo gikomeye?

Imvaho Nshya yageze muri aka gace mu masaha abana bakabaye bari ku mashuri. Nyamara hari abari kuzenguruka muri karitsiye batagiyeyo batanafite gahunda yo kujyayo ikigoroba. Abatinyutse kuvuga bakubwira ko nta bikoresho baba bahawe, yemwe hari ngo n’ababwirwa n’ababyeyi babo ko hari n’abize ibidafite icyo bibamariye.

Ati: “Ikibazo cy’abata amashuri n’abayakurwamo turafatanya n’inzego zishobora kugera ku makuru y’abasibye ishuri cyangwa barivuyemo, ku buryo bahita basubizwayo. Ibi kandi bikwiye kugirwamo uruhare n’ibigo by’amashuri bikwiye kwihutira gutanga raporo y’umwana utari kuza ku ishuri hakamenyekana niba yajyanywe ahandi cyangwa yarivuyemo.”

Akomeza agira ati: “Ahandi hibanze ni mu Masibo n’Imidugudu. Ntibakwiye kwemera kwiriranwa n’abana batiga. Uwo babonye nibabwire ubuyobozi bw’Akagali n’Umurenge hashakwe igisubizo cyihuse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare Jenny Ingabire yabwiye Imvaho Nshya ko bagiye gukurikirana iki kibazo ABA bana bagashyirwa mu ishuli.

Ati: “Ubusanzwe dufite amashuri ya Leta muri uyu Mudugudu ku buryo nta mpamvu yakabaye ituma abo bana batiga. Hari igihe usanga bituruka ku bibazo biri mu muryango yaba amakimbirane cyangwa batumva impamvu zo kwigisha abana. Iyi muryango rero turayishinzwe ari yo mpamvu tugiye kubegera tukareba umuzi w’ikibazo tukabafasha ku buryo uburenganzira bw’abana babubona bagashyirwa mu ishuri.”

Yongeyeho ati: “Turasuzuma turebe niba ari imyumvire tubaganirize, niba ari n’ubushobozi nabwo bushakwe kuko tunafite abafatanyabikorwa muri gahunda y’uburezi banatanga bimwe mu bikoresho ku bana batishoboye. Turabikemura.”

Uyu muyobozi avuga ko mu ibarura ry’umwaka ushize wari wasoje hari abana 67 batitabiraga ishuri uko bikwiye, aho bafashijwe gutangirana n’uyu mwaka bari mu ishuri.

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukwakira 15, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE