Nyagatare: Buarinubira ivuriro ry’ibanze bubakiwe rikitabaha serivisi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 31, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Umwaka ugiye gushira Ivuriro ry’Ibanze rya Bushara ryubatswe mu Kagari ka Bushara, Umurenge wa Karama, Akarere ka Nyagatare nyuma y’uko rwiyemezamirimo warikoreragamo aritaye rigasigara mu maboko y’Ikigo Nderabuzima cya Kabuga.

Abaturage bo mu Kagari ka Bushara binubira ko iri vuriro ritagikora kandi ryarubatswe kugira ngo rifashe abaturage bo muri ako gace kubona serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze biboroyeye.

Aba baturage bagaragaza ko iri vuriro ryatangiye imirimo yaryo mu 2022 rigikorerwamo ryafashaga abafashwe n’uburwayi kuvurirwa hafi, abafite uburwayi bworoheje bakahakirira mu gihe abafite uburwayi bukomeye bahabwaga ubuvuzi bw’ibanze nyuma bakoherezwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabuga.

Kuri ubu ngo ibintu byarahindutse aho abakoreraga muri iri vuriro bahagaritse imirimo, bikaba bigira ingaruka ku bakenera serivisi z’ubuvuzi.

Mudakemwa Scovia agira ati: “Iri vuriro ntirigikora. Biratubangamiye kuko ubusanzwe warwazaga umuntu ugahita uhamuzana kuko hari hafi agasuzumwa agahabwa imiti mugasubira mu rugo mutavunitse. Aho serivisi zahatangirwaga zihagarariye, bitugiraho ingaruka kuko twari tumaze kumenyera kwivuriza hafi. Ubu umwana iyo afashwe nijoro biratuvuna kumuheka ugakora urugendo rurerure ujya ku Kigo Nderabuzima.”

Mbarushimana Simeo agira ati: “Twifuza ko iri vuriro twubakiwe ritaba umutako ahubwo rigahabwa abaganga rigakora.Iki kibazo twakigejeje kubayobozi ariko na n’ubu ntabwo rirafungura. Nyuma yuko rwiyemezamirimo wakoreragamo ahagaritse imirimo hari umuganga wavaga ku kigo nderabuzima wajyaga aza kabiri mu cyumweru akahakorera ariko na we ubu nta kiza barahafunze.”

Munyurangabo Amos na we agira ati: “Kuba iri vuriro ry’ibanze ryarahagaze biratubangamiye cyane. Kubera ko aha twahivurizaga turi bake tudatonze imirongo byatumaga tunakira vuba. Ariko ubu tujya ku kigo nderabuzima aho usanga abantu batonze imirongo ukahirirwa rimwe na rimwe ugataha utanavuwe, wakubitiraho imvune wagize indwara ikiyongera. Turasaba ko rwose iri vuriro ryakongera gukora.”

Umuybozi Wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague avuga ko Akarere kagize ikibazo cy’abaganga bake ariko ko hari uburyo bari kuvugana na rwiyemezamirimo wakoresha iri vuriro rikongera gutanga serivisi.

Ati: “Hari umukozi wo ku kigo Nderabuzima wazaga gufasha abaturage kuri ririya vuriro ariko bitewe n’ikibazo dufite cy’abaganga bake byagize ingaruka kuri ririya vuriro habura ujya kubafasha. Ni ikibazo turi kuganiraho na Minisiteri y’Ubuzima kuguira ngo hazibwe icyo cyuho, ariko tugiye no kuvugana na rwiyemezamirimo turebe ibyo nk’ubuyobozi dushobora kumufasha agakorera muri ririya vuririro.”

Iri Vuriro ry’Ibanze rya Bushara ryabanje gukorerwamo na rwiyemezamirimo agaragaza ko kuhakorera byamuhombeje bityo mu 2024 arigendera, ari bwo hifashishwaga umukozi wo ku kigo nderabuzima kugeza mu mwaka ushize wa 2025.

Kugeza ubu mu karere ka Nyagatare habarurwa amavuriro y’ibanze asaga 80 arimo ayo ku rwego rwisumbuye ane, hari ibigo nderabuzima 20 ndetse n’ibitaro bibiri.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 31, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE