Kwibuka 32: Hibutswe abiciwe mu rusengero rw’Abadiventisiti bambitswe ubusa 

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 31, 2026
  • Hashize iminota 34
Image
Babasohoye muri uru Rusengero rw'Abadiventisite b'Umunsi wa Karindwi babategeka kwiyambura mbere yo kubica

Abarokokeye mu rusengero rw’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi mu yari Segiteri Butembo ya Komini Rwamatamu, ubu ni mu Murenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke, bavuga ko habereye Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mu buryo ndengakamere, aho abicanyi atsembye abasaga 4 000 babambitse ubusa igice cyo hejugu ngo hatagira ubacika.

Gusa mu gihe bari bazi ko bamaze Abatutsi bose bari ahungiye muri urwo rusengero, bivugwa ko harokotse aantu batatu gusa ari na bo kuri ubu babara inkuru y’ibyahabereye. 

Buranga Enos umwe muri abo batatu baharokokeye, akahava bamutemaguye babanje kumwambura imyenda, yavuze ko yari afite imyaka 15 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga.

Yavuze ko ku wa 12 Mata1994, uwari Konseye w’iyari Segiteri Butembo, Rugwizangoga Samuel yatumije inama y’abaturage bose b’iyo Segiteri yise iy’umutekano, ku biro bya Segiteri, ariko ngo yari iyo kwegeranya Abatutsi ngo babone uko babica. 

Inama yatinze gutangira, itangira saa sita z’amanywa,  hatangira kuza amakuru azanywe n’abaturutse mu Murenge wa Kirimbi bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi rwa Butembo, bavuga ko basize muri iyo Segiteri Abatutsi batangiye kwicwa.

Ati: “Bahungaga berekeza kuri uru rusengero kuko bari bazi ko twe ubusanzwe twashyiraga hamwe, nta watumeneragamo, batazi ko noneho byahindutse, bibwira ko kuri urwo rusengero bahakirira.”

Avuga ko iyo nama yabaye nk’isheshwe, abaturage bose barataha, bageze mu ngo zabo Abatutsi benshi batangira guhunga berekeza kuri uru rusengero, kimwe n’abavuye mu bindi bice by’iyari Komini Rwamatamu. 

Akomeza avuga ko tariki ya 13 Mata,1994 aho ku rusengero no ku kibuga cy’Ishuri Ribanza ry’Itorero EMLR rya Gitsimbwe, hahuriye abarenga 4 000 bamwe binjira mu rusengero abandi baguma hanze.

Ati: “Uwo munsi ku wa 13 Mata, 1994, Interahamwe, abasirikare n’abajadarume bazanye imbunda, amagerenade n’intwaro gakondo, babona nta buryo bakwica abari mu rusengero, umunara warwo barawusenya batangira guteramo za gerenade.”

Arakomeza, ati: “Babonye gucisha amagerenade ku munara bitatumara kuko mu rusengero twasanzemo amatafari yadufashaga kwirwanaho, tuyabatera. Basohoye abari batarapfa bazana n’abari mu kibuga baratubwira ngo twiyambure hejuru baratureka.”

Ayo ngo yari amayeri yo kugira ngo batabitiranya n’ababo, ucitse bamwe abandi bakamubona, mu barenga 4 000 byose harokokamo we n’umugore witwa Mukankubana Suzanne wari ufite umwana.

Anavuga ko kuri uru rusengero hiciwe impinja zitagira ingano, abicanyi bazikubita ku nkuta z’urusengero, bakazijugunya mu byobo byari hari aho zimwe ari nzima na zo bazambuye ubusa, imyambaro yose abicanyi babacuje uwo munsi barayitwaye.

Abo bishe bose babarengejeho itaka, imibiri yabo yakuwemo nyuma ya Jenoside ijyanwa gushyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kirimbi.

Nyuma mu ntangiriro z’umwaka wa 2000, bakusanyije imibiri yari yajugunywe hirya no hino mu misozi, bayubakira urwibutso i Butembo rushyinguyemo imibiri 272.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Niyitegeka Jérôme watanze ubwo hibukwaga abiciwe kuri iryo torero, yagaragaje uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Ati: Ubuyobozi ntibwemeraga ko impunzi bwo ubwabwo bwari bwaramenesheje ari Abanyarwanda, bubangira gutaha mu gihugu cyabo kugeza abasore ba FPR Inkotanyi biyemeje guca ako karengane, banahagarika Jenoside Igihugu gisubira kuba igihugu.”

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Gihombo, Ntidendereza Melchior yavuze ko abateguye Jenoside Jenoside yakorewe Aatutsi mu 1994 bahereye ku kwica ubumwe bw’Abanyarwanda, ashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabuzahuye.

Ati: “Uyu munsi ubumwe bw’Abanyarwanda bwarazuwe. Dufite inshingano zo kububumbatira.”

Yasabye abaturage kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, anasaba urubyiruko kwirinda abarushuka kuko mu boretse igihugu harimo urubyiruko rwashutswe n’abanyapolitiki babi, mu bakizuye habamo nanone urubyiruko rwari rushishikajwe n’ impinduka nziza.

Baremeye abarokotse 2 amabati yo kubaka
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Gihombo Ntidendereza Melchior yabasabye kubumbatira ubumwe bwabo
Abarokotse n’ababarokoye bibumbiye mu Itsinda Inshuti Nyanshuti 
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 31, 2026
  • Hashize iminota 34
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE