Nyagatare: Banyotewe no kubona ibagiro rya kijyambere ryatwaye akayabo ritangira gukora

Abatuye mu Murenge wa Nyagatare, Akagali ka Nyagatare mu Midugudu ya Mirama I na Mirama II bavuga ko bifuza ko ibagiro rya Nyagatare ryuzuye muri aka gace ryatangira gukora kuko bahategereje inyungu zirimo kuhabona akazi, bakanungukira ku rujya n’uruza rw’abagana iryo bagiro rya kijyambere.
Abatuye n’abakorera muri ibi bice by’Akarere ka Nyagatare bavuga ko kubaka iryo bagiro ryatwaye asaga miliyari imwe na miliyoni ijana (1 100 000 000) z’amafaranga y’u Rwanda, ari igikorwa remezo cyatanze isura nziza aho batuye rikazanabungura byinshi.
Banavuga ko ariko iryo bagiro baritegerejeho kuzatanga imirimo ndetse n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi muri aka gace bigatera imbere.
Kobusinge Anet yagize ati: “Nyuma yo kuzura kw’iryo bagiro twumvaga imirimo igiye gutangira ndetse ubuyobozi bwavugaga ko mu mikorere yaryo rizakenera abakozi kandi hazarebwa uko hahabwa amahirwe abaturanye naryo.”
Yongeyeho ati: “Ritangiye twabonamo imirimo itandukanye, hari abakora amasuku, hari abakora mu bwikorezi, hari abajya batumwa mu bakiliya hari ugucunga amatungo aba ategereje kubagwa, ubukarani n’ibindi. Twifuza ko ryatangira gukoreshwa cyane ko umwaka ugiye kurangira imirimo yo kuryubaka irangiye.
Tomasi Deo we avuga ko imirimo y’ibagiro itangiye imikorere yabo yakwiyongera.
Ati: “Imirimo yo kwakira amatungo no kuyabaga itangiye mu isantere yacu ubucuruzi bwakwiyongera. Abakozi bakenera guhaha ku bwinshi, hakenerwa amacumbi bityo n’ufite inzu ikoreshwa akunguka, urujya n’uruza abantu bagana ibagiro baba benshi imikorere ikarushaho kuzamuka.”
Uretse inyungu z’akazi n’ubucuruzi aba baturage bavuga ko hazamuka n’icyizere cy’inyama ziribwa zabagiwe ahantu heza ugereranyije n’amabagiro atajyanye n’igihe yakoreshwaga muri aka karere.
Yamuragiye Esther agira ati: “Uburyo iri bagiro ryubatswe ni ubwa mbere abenshi tubibonye kuko rifite byinshi bidasanzwe ku mabagiro tumenyereye. Ibi bizatuma abantu bagenda babona inyama zizewe zitagira ingaruka ku buzima bwacu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko iri bagiro ritanze gutangira gukoreshwa nk’uko abaturage babivuga, ko ahubwo hanozwaga imikorere ariko rikaba rigiye gutangira mu minsi ya vuba kuko ibikenewe hafi ya byose bimaze gushyirwa ku murongo.
Hategekimana Fred umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare aganira n’Imvaho Nshya yagize ati: “Iri bagiro ntabwo riri ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare gusa ahubwo rizafasha ibice bitandukanye by’Igihugu. Kuba imirimo yo kubaka yararangiye ntibyari bihagije ko rihita ritangira gukora kuko twarishyikirijwe na rwiyemezamirimo habaho ubugenzuzi kugira ngo harebwe ibisabwa byose ko byuzuye tugira utuntu duke tumusaba kunoza ariko hejuru ya 95% ibagiro ryararangiye.
Akomeza agira ati: “Ubu ikiriho noneho ni uko turi kuvugana n’abafatanyabikorwa bashora imari mu gukoresha iri bagiro bakaribyaza umusaruro. Ibi nabyo birakorwa byihuse ku buryo mu gihe cya vuba iri bagiro rizatangira imirimo. Ni ibagiro bigaragaza ko rizaba ryuJuje ubuziranenge aho amatungo atazongera kujya yicwa bisanzwe.”
Yakomeje asobanura imikorete y’iryo bagiro.
Ati: “Amatungo azajya ayoborwa n’imashini ku buryo arinda abagwa ataramenya ibiri kuba. Ikindi ni ibagiro rifite ibyumba bigari byo gukonjesha aho inyama zishyirwa ntizihure n’ibyazangiza zikavamo zipakirwa mu modoka nayo afite ubu buryo kurinda zigejejwe ku masoko.”
Iryo bagiro rya kijyambere rya Nyagatare rifite ubushobozi bwo kubaga inka 200 ku munsi ari nako ribagirwamo n’andi matungo magufi nk’intama n’ihene.