Nyagatare: Bahangayikishijwe n’idamu ya Gihorobwa igiye gukama kubera kurengerwa n’amarebe

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 27, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Aborozi bashora amatungo yabo ku idamu ya Gihorobwa mu Kagali ka Rutaraka, Akarere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe no kuba yugarijwe n’icyatsi cy’amarebe bishobora gutuma yanakama hatagize ibikorwa.

Icyatsi cy’amarebe kimaze gutwikira igice kinini cy’amazi y’iyo damu akoreshwa na benshi, biganjemo aborozi n’abandi bayavoma bayakoresha mu bikorwa bitandukanye.

Abahashora inka bavuga ko amarebe atagituma babona uko bagera ku mazi mu buryo buboroheye.

Ntarindwa John agira ati: “Aya marebe atubereye icyorezo ku buryo tutakibona uko tugeza inka ku mazi. Ni ibyatsi byatangiye ubona ari bike ariko bigenda byiyongera kugeza bikwiye hejuru y’amazi. Ikindi ariko ni uko, uko amarebe yiyongera ariko akamya amazi ku buryo dufite impungenge ko hatagize ibikorwa ngo ya marebe akurwemo twazabura amazi mu minsi iri imbere.”

Mugenzi we Rutayomba Sam asaba inzego z’ubuyobozi zireberera abaturage gushyira iki kibazo mu byihutirwa.

Ati: “Iyi valley damu ni ibikorwa remezo twahawe na Leta kandi kidufitiye akamaro. Gusa ubuyobozi bukwiye kudufasha guhangana n’aya marebe kuko ashobora kuyikamya, twaba duhuye n’ikibazo gikomeye kuko kera amazi yaraburaga abantu bakagisha ariko Ubu ntibigikunda kuko ntawuzerereza amatungo.”

Iyo damu yubatswe hafi y’inzuri z’abaturage aho yanadufashaga kuhira amatungo yacu tutarenze aho twororera. Badufashe rero aya mazi atazimira tureba.”

Umuyobozi w’ishami rifite ubworozi mu nshingano mu Karere ka Nyagatare Shyaka Keneth, avuga ko hari umushinga uhari wo kurwanya amarebe yibasira zimwe muri damu zo muri aka karere.

Ati: “Hari umushinga wo kwita kuri izo damu yaba iyi ya Gihorobwa ndetse n’iya Bwera Duteganya ko hazashyirwa imbaraga mu gukuramo ayo marebe ndetse no gushyiraho uburyo bwo kugenzura ko nta yandi mashya yazamo ku buryo yajya akurwamo ataragira imbaraga. Gusa mu gihe iyi gahunda itararangira, abakoresha iyo damu na bo bakwiye kureba uko bafatanya mu kuyabuza gukwira hejuru y’amazi yabo. Aha bashobora kwifashisha ibikorwa by’umuganda bagakora uko imbaraga zabo zingana hanyuma ubufasha bwa Leta nabwo bukaza busanga hari icyo bari gukora.”

Idamu ya Gihorobwa ikoreshwa n’aborozi bo mu Midugudu ya Gihorobwa, Mugali na Mirama.

Kugeza Ubu ntiharatangazwa ingengo y’imari ishobora gutwarwa n’ibikorwa byo gukura aya marebe hejuru y’aya mazi.

Mu guhashya amareba kuko akamya amazi, ni ngombwa ko akigaragara ahantu runaka, biba bikwiye kuyafatirana agakurwamo kuko iyo abaye menshi bisaba ingengo y’imari itubutse kugira ngo akurwemo.

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 27, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Rutayisire Emmanuel says:
Ukuboza 30, 2024 at 11:14 am

Oya rwose leta nidufashe duhangayikishijwe nikibazo kibura ryamazi kubera amarebe yagiye mu idamu ryiwacu

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE