Nyagatare: Bagiye gukina boga mu idamu umwe agwamo arapfa

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukuboza 16, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umwana uri mu kigero cy’imyaka cumi n’itanu Cyuzuzo Emmanuel wo mu Kagali ka Barije, Umurenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare yaraye akuwe mu idamu yuhirwamo amatungo nyuma yuko ajyanye na mugenzi we kuyogamo akarohama agapfa.

Abaturiye iyo damu bavuga ko ku wa Gatandatu uwo mwana Cyuzuzo yajyanye na mugenzi we gukina imikino yo koga mu idamu ya Mugali bikarangira yibiye agaheramo.

Umwe muri bo witwa Kansime Daria yagiye ati: “Aba bombi bagiye koga bakajya barushanwa kwibira bakongera bakuburuka nk’ibisanzwe bikorwa n’aboga.

Gusa Cyuzuzo yaje kwibira mugenzi we ategereza ko yuburuka aramubura ndetse hashize akanya agira ubwoba ahita avamo.

Birashoboka ko uyu mwana yibiye agafatwa n’ibumba hasi cyangwa icyondo cyangwa se amazi akaba yaramurushije imbaraga.”

Mugenzi we yatanze amakuru ndetse aratabaza bagerageza kumushakisha biranga kugera ubwo umurambo wazamukaga hejuru y’amazi ku mugoroba wo ku Cyumweru.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamudun Twizerimana yavuze ko Polisi n’inzego bafatanya bakurikiranye urupfu rw’uyu mwana, aho bigaragara ko yazize kujya mu mazi no kuyakiniramo nta bikoresho byifashishwa n’aboga afite.

Asaba kandi ko nta muntu ukwiye gukinisha amazi kuko akenshi bitwara ubuzima bw’abantu, anasaba ababyeyi kujya bakumira abana bakabarinda kwishora ku byuzi by’amazi.

Ati: “Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera, tunaboneraho gusaba abantu bose kwirinda koga mu mazi badafite imyambaro yabugenewe. Ikindi ni uko ibi byuzi bikwiye guhabwa abarinzi bagakumira abana bashobora kujya kuhakinira, ndetse n’ababyeyi bagakurikirana aho abana babo bari n’ibyo barimo by’umwihariko mu bihe nk’ibi twinjiyemo by’ibiruhuko.”

Urupfu rw’uwo mwana waguye mu idamu ruje rukurikira urw’undi muturage nawe uheruka kuburira ubuzima mu idamu ya Gihorobwa yegeranye n’iyi aho yaguye mu mazi ari mu bikorwa byo kuroba.

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukuboza 16, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE