Nyagatare: Akazi babonye mu gutunganya icyanya cya Gabiro HAB kabahinduriye imibereho

Bamwe mu baturage b’Akarere Ka Nyagatare babonye imirimo mu itunganywa ry’icyanya cy’ubuhinzi cyiswe Gabiro HAB, cyatunganyijwe mu Mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi bavuga ko uyu mushinga bawungukiyemo byinshi birimo n’amafaranga bahahembewe akabafasha kwikenura.
Abo baturage barabigarukaho mu gihe imirimo yo gutunganya iki cyanya iri kugana ku musozo.
Ni Umushinga watanze akazi ku bantu benshi Ndetse ubu imirimo y’ubuhinzi yatangiye kuhakorera igakorwamo n’abakozi bagera ku bihumbi bitandatu.
Abahabonye akazi ku ikubitiro bavuga ko bahakuye amafaranga abafasha mu buzima bwa buri munsi.
Mugabe Willy agira ati: “Akazi twabonye muri uyu mushinga ku giti cyanjye kangiriye umumaro aho nahembwaga amafaranga ibihumbi 150 ku kwezi. Ni akazi nabonye mfite ubukene ariko kankuye habi ku buryo ubu naguze amatungo nsana n’inzu yanjye yari yarananiye. Umuryango wanjye nawo wabayeho neza muri iki gihe cy’akazi, mbona ibikoresho by’ishuri ku bana naninjira muri gahunda yo kubateganyiriza.”
Uretse inyungu z’amafaranga ku bahawe akazi, banungutse ubumenyi.
Mugemana Louis agira ati: “Uyu mushinga watanze amafaranga ariko turaniga. Ubu nzi uko wahinga imbuto mu buryo bugezweho kandi butanga umusaruro mwinshi birimo kumenya amazi igihingwa gikeneye, urumuri rw’izuba, kukirinda ibyonnyi n’ibindi.
Abari bahafite ubutaka bwaratunganyijwe babukodesha Leta ariko nabo basigirwa 25% bagomba kubyaza umusaruro barebeye ku biri gukorwa ba rwiyemezamirimo bahawe ubutaka ngo babubyaze umusaruro. Navuga ko rero twe abari basanzwe batuye Inaha twungutse kenshi.”
Ngarambe Aloyizius uyobora uwo mushinga avuga ko hashowe amafaranga menshi ikigamijwe kikaba Ari ugufasha igihugu kwihaza no gutanga Ibisubizo ku baturage.
Ati: “Uyu ni Umushinga wa Leta ugamije gutanga ibisubizo ku mibereho y’abanyagihugu.
Igice cy’imbere cyawo cyakorewe kuri hegitari 5 600 ariko uzagurwa ugere kuri hegitari 15 600.Uzakomeza gutanga akazi kajyanye n’ubuhinzi bw’ibigori, urusenda, avoka, soya, imbuto n’ibindi.
Uretse gutanga akazi ku bantu benshi uyu mushinga utegerejweho kugira Uruhare mu kwihaza kw’Igihugu.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko imishinga nk’iyi ari igisubizo ku iterambere ry’abaturage n’iry’Akarere muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yagize ati: “Leta yadufashije gutangiza imishinga myinshi ijyanye n’ubuhinzi muri ako Karere. Ni ibikorwa bigira impinduka zihuse ku baturage babona Ibyo kurya ndetse bakiteza Imbere. Kuri ubu dufite ibyanya bigari by’ubuhinzi birimo Kagitumba, Gabiro na Rwangingo byose biri gutanga inyungu ku baturage.”
Umushinga wo gutunganya icyanya cy’ubuhinzi cya Gabiro watwaye akayabo ka miliyoni 118 z’amadolari y’Amerika mu gice cyawo cya mbere.
