Nyagatare: Akanyamuneza ku bahinga umuceri ahahoze inzuri

Abaturage bo mu Mirenge ya Tabagwe, Rwempasha na Nyagatare bahinga umuceri mu gishanga cy’Umuvumba ahitwa Zone ya munani barabyinira ku rukoma nyuma yo kubona ubwiyongere bw’umusaruro nyuma yo kugitunganya.
Abenshi bavuga ko mu gihe gito bamaze bakora ubu buhinzi imibereho yabo yahindutse bakiteza imbere. Aho aba bahinzi bahinga umuceri hahoze ari inzuri z’amatungo, haza gutunganywa ku buryo bugezweho kugira ngo hahingwe umuceri.
Abenshi mu bari bahafite ubutaka bavugako babanje kwikanga ubwo babwirwaga ko bakwitegura guhinga umuceri, mu gihe batumvaga inyungu yava muri ubu buhinzi.
Musanabera Joyce agira ati: “Ubusanzwe twari dutunzwe n’ubworozi. Nibazaga uburyo nzajya mu bihinzi bw’umuceri bikanyobera. Gusa uko iminsi ihita naje kubikunda ndetse aho nsaruriye nk’inshuro ebyili nasanze ifaranga ninjiza ntari narigeze ndihabwa n’ibyo nabagamo nabyo twakoraga nabi.”
Aba bahinzi b’umuceri bahamya ko ubu buhinzi bwabahinduriye ubuzima, cyane ko kuri ubu bahinga ku buryo bugezweho bakabona umusaruro uhagije.
Uwitwa Kanamugire Sam ati: “Ubu buhinzi bumfasha kwishyurira abana amashuri, bwatumyengira icyo ninjiza ndetse nkanizigamira. Ntabwo nari nzi gukorana na Banki kuko nta n’icyo najyanagayo. Nyamara kuri ubu aho wantungurira hose cyangwa ikibazo kikaza mba nanyarukira kuri konti kuko hari icyo mba narasizeyo.”
Mukayisire Marry we avuga ko igihingwa cy’umuceri cyamufashije kwita ku muryango we kandi cyatumye akorera ku mihigo imuganisha ku iterambere.
Ati: “Mba mfite imihigo ngomba guhingura uko nejeje. Kuri ubu navuguruye inzu yanjye, ngura amatungo magufi, ngura igare rimfasha imirimo yo mu rugo ndetse kuri ubu buri munyamuryango yahawe uburyo bwo kubona moto imufasha mu ngendo ze.”
Aba bahinzi bavuga ko n’iyo bategereje ko babona umusaruro nta kibazo cyabahangayikisha kuko koperative bahuriyemo iba ifite ibigega bibagoboka mu bihe bibi.
Musinguzi Joseph umwe mu batangiranye na koperative yabwiye Imvaho Nshya ko bishimira uburyo abanyamuryango bahinduye imyumvire bakemera gushoka iki gishanga bakakibyaza umusaruro.
Yongeraho ko kuba hari impinduka zihuse zigaragara binaturuka kukuba barahisemo gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi.
Ati: “Nubwo tutamaze igihe kirekire muri ubu uhinzi, twihatiye gukora ibishoboka ngo tugire aho tugera. Ni muri urwo rwego kuri ubu dukoresha imashini mu buhinzi bwacu, aho bituma duhingira ku gihe imvune zikaba nke umusaruro ukaba mwinshi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, avuga ko itunganywa ry’iki gishanga ryaje ari igisubizo ku iterambere ry’abaturage ndetse n’iry’Akarere muri rusange.
Agira ati “Kiriya gishanga gifite byinshi gifasha abaturage bacu mu bijyanye no kwikura mu bukene no kwikemurira ibibazo. Ni byiza ku Karere kuko iyo umuturage ameze neza ubwo biba byabaye ibisubizo. Ikindi ariko ni no kuba abagikoresha hari amafaranga binjiza mu Karere aho buri murima utangirwa amahoro buri gihembwe cy’ihinga. Aya mahoro rero birumvikana ko agira uruhare mu gukemura ibibazo biba bikeneye ingengo y’imari y’Akarere.”
Iki gishanga gifite hegitari zisaga 1 300, ubuso bunini buhingwaho umuceri ariko inkuka na zo zigahingwaho imboga n’imbuto.
