Nyagatare: Abibasiwe na malariya barasaba inzitiramibu

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abatuye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi mu Mudugudu wa Ndama bagaragaza ko kuba  hari bamwe batagira  inzitiramibu biri mu byatumye barwara, banarwaza malariya.

Bavuga ko  imibu yabateye mu buryo budasanzwe aho yirirwa yidegembya ku manywa y’ihangu ariko byagera nijoro bikaba akarusho kuko ibasanga no mu bururi ikabariramo kubera kutagira inzitiramibu ndetse n’abazifite zikaba zarashaje.

Karahanyuze Emmanuel, avuga ko yarwaye malariya inshuro eshatu zikurikiranye akaba akeka ko ashobora kuba yarayitewe no kutagira inzitiramibu.

Avuga ko nubwo bigeze kuzitanga ariko zitageze kuri bose akaba asaba ko bazihabwa.

Ati: “Nta nzitiramibu(supernet) tugira ariko ha mbere bigeze kuzitanga gusa nubwo bazitanze ntabwo abenshi zabagezeho kandi abaturage nta bushobozi dufite bwo kuba twakwigondera supanete ahubwo mudufashe tuzibone kugira ngo twirinde.”

Katanyama Pascal avuga ko nta kwezi gushize we n’abana be batatu  barwaye malariya.

Avuga ko impamvu yabibasiye cyane ari uko inzitiramibu ye yashaje akaba yarabuze ubushobozi bwo kugura indi.

Yagize ati: “Imibu iba yaduteye noneho umuntu akabura ubushobozi bwo kuyiyama; nk’utwo tuzitiramibu baba baraduhaye twarashaje ari ukudodadoda ugasanga umubu urakwinjiranye kuko wabonye aho uca.”

Uretse kuba nta nzitiramibu bagaragaza ko ikindi kibatera malariya ari ibidamu byegereye ingo, bishobora kuba indiri y’imibu no kororoka kwayo nubwo bagerageza kubikorera isuku.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliet, yemeza ko  ako Karere kari mu myanya ya mbere mu gihugu mu twugarijwe na malariya ariko bidateye ishema.

Agaragaza ko bamwe mu bahimukira bavuye  mu tundi Turere ahanini ari bo baba badafite inzitiramibu.

Gusa ngo bafashe ingamba zo guhugura no kugaragariza abaturage ko ibyihutirwa  ari ukwirinda icyabatera iyo ndwara bagasiba imyobo irekamo amazi, bagakuraho ibihuru n’ibindi byatuma umubu wororoka.

Yagize ati: “Kuba nta nzitiramibu ugera ahantu wabigisha ukumva ngo muduhe inzitiramibu kandi ubona ko atari cyo cya mbere ahubwo icya mbere ni ukubanza gukuraho ibihuru. Ikindi dufite ingamba twatangiye guhugura kugira ngo buri muntu wese amenye uko yakwirinda.”

Murekatete agaragaza ko mu zindi mpamvu zatuma iyo ndwara yiyongera harimo; ibidamu (dams) byuzuyemo amazi biba hafi y’ingo, kuba Imirenge yibasiwe nka Karangazi, Rwempasha na Matimba ihana imbibi n’ikindi Gihugu gishobora kuba kidatera imiti. 

Ku kibazo cy’ibidamu yavuze ko  bakangurira abaturage kubishyira kure y’ingo zabo no kubigisha uburyo bwo kurekura amazi bakayasimbuza ayandi ariko basanga imbogamizi ari uko amazi babona adahagije.

Yagize ati: “Twashatse kubigisha ukuntu amazi wayarekura ukayasimbuza ariko ni ibintu bakeneye ko amazi ahari yaba ari menshi; ariko tuza kujya inama ko abantu batabishyira hafi y’aho batuye bikaguma mu ifamu kugira bibabshe kufasha.”

Avuga ko icyifuzwa ari uko abaturage bagira ubuzima bwiza kandi bazakora ibishoboka ku bufatanye n’izindi nzego bikagerwaho.

Asaba abaturage gukoresha uburyo bw’ubwirinzi neza harimo; gukuraho ibihuru byegereye ingo, kwisiga imiti yabugenewe,gusiba ibizenga by’amazi, kurara mu nzitiramibu neza akndi hagira uwiyumvamo ibimenyesto akivuza hakiri kare.

Muri Gashyantare  uyu mwaka aka karere kagize abarwayi ba malariya  bakabakaba ibihumbi 5 ariko umubare waramanutse  muri Werurwe bagera kuri 4,665.

Mu mwaka  wa 2023/24, Umurenge wa Karangazi ,Musheri, Rwimiyaga, Matimba, Rwempasha na Nyagatare, abarenga ibihumbi 49  bangana na 80% barwaye malariya, aho bikubye kabiri ugereranyije n’umwaka wari wawubanjirije.

Ibidamu byegereye ingo na byo biri mu bitiza umurindi malariya
  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE