Nyagatare: Abegerejwe amazi ntibacyibasiwe n’ingaruka zo kunywa ibirohwa

Abatuye mu Kagari ka Musenyi, mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko ivomo rusange rigezweho ryabafashije kubona amazi meza abakiza ibibazo bakuraga ku kuvoma amazi y’ibirohwa mu bizenga (damu).
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Musenyeri, Umurenge wa Karangazi, bishimira ko kuri ubu batakirwara indwara zikomoka ku mwanda kuko begerejwe amazi meza ibyabaruhuye gukora ingendo ndende no kuvoma amazi yo mu idamu.
Mu ndwara ziterwa no gukoresha amazi mabi baciye ukubiri na zo harimo impiswi, inzoka zo mu nda, iz’uruhu n’izindi nk’uko abaganiriye n’Imvaho Nshya babigaragaza.
Nkunda Samuel yagize ati: “Twari dusanzwe tuvoma mu ibidamu aho amazi wasangaga inka ziyakandagiyemo, ariko ubu iri vomo amazi ni urubogobogo. Twari dufite ikibazo gikomeye cy’indwara, ariko ubu abana bacu hehe n’impiswi. Ni ikimenyetso cy’uko Leta yacu itekereza ku baturage.”
Mbonabagenda Pasiziya, na we yunzemo ati: “Mbere twajyaga tujya kuvoma kure, kandi rimwe na rimwe byatwaraga amasaha menshi. Ubu aya mazi twabonye yatumye dushobora gukora ibindi bikorwa.
Twatumaga abana tugasigara dufite ubwoba ko bari bugwe mu idamu ariko ubu byaroroshye. Ikindi ni uko amazi twavomaga yatumaga turwaza inzoka, cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka 5.”
Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Karangazi buvuga ko uko abatutage bagenda bagerwaho n’amazi meza indwara zituruka ku mwanda zigenda zigabanyuka.
Kayumba Samuel, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzika cya Karangazi, yagize ati: “Mu byatumaga imibare y’abana barwara inzoka itumbagira harimo gukoresha amazi mabi. Ibi byatumaga umwanda wiyongera mu ngo z’abaturage kuko n’amazi yitwa mabi na yo kuyabona byasabaga kuyakura kure. Uko amazi agenda aboneka iki kibazo kigenda kigabanyuka, bikajyana n’ubukangurambaga mu baturage bigishwa gukoresha amazi atetse, kugira isuku n’ibindi.”
Kayumba agaragaza ko mu mwaka wa 2021 Ikigo Nderabuzima ayoboye cyakiriye abana barwaye inzoka bagera kuri 191 mu gihe uyu mwaka ubu hagaragaye abagera kuri 42.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yasobanuye ko ibi bikorwa by’iterambere ari intambwe yo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kugeza amazi meza kuri buri muturage.
Yagize ati: “Tuzakomeza gukorana neza n’abafatanyabikorwa hamwe n’abaturage mu kubagezaho ibikorwa remezo bituma barushaho kugira imibereho myiza. Na bo barashishikarizwa kubibugabunga.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko gukwirakwiza amazi meza ku baturage bigeze ku kigero cya 78%.
