Nyagatare: Abavomaga mu cyuzi cya Rwarucura barishimira ko bahawe amazi meza

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 19, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Nyuma y’igihe kirekire abaturage bavomaga mu idamu ya Rwarucura bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi, kuri ubu barishimira ko babonye amazi meza mu ivomo bubakiwe hifashishijwe imirasire y’izuba.

Abavomaga ku idamu ya Rwarucura harimo abo mu Tugali twa Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare na Mbale mu Murenge wa Karangazi.

Bavuga ko bavomaga amazi mabi ubundi yateganyirijwe gushoramo inka.

Kuba nta hantu hafi bashoboraga gukura amazi meza byatumaga aba baturage basangira n’amatungo amazi y’idamu.

Ibi ngo byagiragaho ingaruka zirimo indwara zikomoka ku mwanda, cyane impiswi ku bana ndetse n’inzoka.

Kuri ubu aba baturage bashima ko bubakiwe ivomo ribaha amazi meza ndetse bakaba baratangiye kuvoma.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya batangaje ko iri vomo ryubatswe hifashishijwe imirasire y’izuba ngo rije ari igisubizo gikomeye ku baturage.

Kobusinge Jane agira ati: “Twe turi abahamya bo kuvuga ibyiza byo kugira amazi meza. Twatuye aha kuva kera nta amazi meza yahabaga, ndetse tugeraho dusa n’abamenyereye kunywa amazi mabi. Ingaruka twahuraga nazo ni nyinshi, zirimo kurwaza abana buri gihe, ndetse n’imvune twagiraga tujya ku idamu ya Rwaricura. Turashima ko ubu twabonye igisubizo.”

Karangwa Sam na we ashimangira ko babonye igisubizo, aho amazi babonye atuma hari byinshi bihinduka mu mibereho yabo.

Ati: “Uretse kureba amazi nk’ayo dukoresha mu ngo zacu tukagira ubuzima bwiza,ni n’igisubizo ku bana bacu bakererwaga amashuri cyangwa bagasiba bagiye kuvoma kure kandi banavoma amazi mabi. Ibyo tuvuga kuri uyu munsi ni amashimwe gusa kuko tuzi imiterere  y’ibihe twabayemo nabi tutagira amazi.”

Amakuru dukesha Eng Flidolin Iradukunda umukozi ushinzwe ibikorwa by’amazi mu karere ka Nyagatare avuga ko hakomeje inzira yo gukemura ibibazo by’amazi ataragera ku baturage uko bikwiye.

Ati: “Hakoreshwa uburyo butandukanye hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’amapfa n’ibura ry’amazi cyagiye kigaragara inaha. Icyifuzo cy’ubuyobozi ni uko ibikorwa remezo by’ibanze bigezwa ku baturage, amazi rero ni ubuzima ni nacyo cya mbere gikwiye kuboneka ibindi bigakurikiraho. Izi gahunda zirakorwa cyane mu bice bitaragerwamo n’imiyoboro isanzwe y’amazi.”

Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare hatangazwa ko bageze ku kigero cya 78% by’abagerwaho n’amazina.

Amavomo nk’aya yubakwa ku mafaranga ya Leta y’u Rwanda anyujijwe mu Karere ka Nyagatare naho WASAC igafasha mu gukurikirana iyubakwa ry’aya mavomo.

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 19, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE